Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 84 y’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) mu mwaka w’2015

Mu nteko rusange ya 82 y’ibihugu bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) yabereye mu Mujyi wa Cartagena De Indias, muri Colombia hagati y’amatariki ya 21 na 24 Ukwakira 2013, igihugu cy’u Rwanda cyatorewe n’ibihugu byose bigize uwo muryango kuzakira inama rusange ya 84 y’uwo muryango izaba mu mwaka w’2015. Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Chief Superintendent (CSP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi  akaba ari umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda.

Mu gihe cy’imyaka 100 uyu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) umaze ugiyeho, u Rwanda rubaye igihugu cya 5 cy’Afurika kizakira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru y’uyu muryango nyuma Senegal yayakiriye mu mwaka w’1992, Misiri yabereyemo iyi nama mu mwaka w’1998, Cameroun mu mwaka w’2002 na Maroc yakiriye iyo nama mu mwaka w’2007.

Interpol ni umuryango mpuzamahanga wa kabiri mu kugira abanyamuryango (ibihugu) bawugize benshi nyuma y’Umuryango w’Abibumbye (UN) dore ko interpol igizwe na Polisi zo mu bihugu 190.

Intego nyamukuru y’uyu muryango wa Interpol akaba ari uguhuriza hamwe ibikorwa bya za Polisi zo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, haharanirwa ko isi dutuye yarangwamo n’amahoro n’umutekano. Biteganyijwe ko intumwa zigera ku 1000 zo mu bihugu bigize uyu muryango zizitabira iyi nama. U Rwanda rukaba rwari rufite n’umwanya muri komite nyobozi y’uyu muryango wa Interpol, rukaba rwari rwarawutorewe mu mwaka w’2011 mu nama ya 80 y’uyu muryango  yabereye i Hanoi muri Vietnam, aho rwahagarariye umugabane w’Afurika mu bunyamabanga rusange bwa Interpol.

Kuba ibihugu bigize umuryango wa Interpol byaratoye u Rwanda kuzakira inteko rusange ya 84 ya Interpol, ni icyizere rukomeje guhabwa n’umuryango mpuzamahanga kubera ubufatanye n’ibindi bihugu.