Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda ruzakira inama ya gatatu y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’isi, bateguye inama ya gatatu y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi nama izabera mu Rwanda ku matariki ya 3 n’iya 4 Werurwe 2014. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti” Kujyanisha ibikorwa bya Polisi n’igihe hagamijwe kubaka isi itekanye kurushaho”.

Umuhuzabikorwa w’imirimo yo gutegura iyo nama CP John Bosco Kabera yavuze ko bimwe mu bizigirwa muri iyo nama ari ibi bikurikira: ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo inzego za Polisi zihangane n’ibyaha ndengamipaka byadutse birimo icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kunoza ubunyamwuga no guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

CP John Bosco Kabera akaba yakomeje avuga ko abazitabira iyi nama bo mu miryango ya Polisi yo mu karere bazanashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.  Kugeza ubu intumwa zo mu bihugu bigera kuri 45 byo muri Afurika ndetse n’abandi bo mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika n’u Burayi bazitabira iyo nama.