Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda ruhesheje ishema Afurika-IGP Lebongani

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Zambiya IGP Stella M. Lebongani yavuze ko kuba U Rwanda rwakiriye Inama Rusange y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iteranye ku nshuro yayo ya 84 kuva uyu muryango uhuza Polisi zo mu bihugu 190 ushinzwe  mu 1914 ari ishema kuri rwo by’umwihariko ariko ko ari n’ishema ku mugabane wa Afurika ruherereyemo.

Ibi IGP Lebongani yabitangaje ku wa 4 Ugushyingo 2015 ubwo we n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana basinyaga amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata kandi bagahanahana ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

IGP Lebongani ari mu  bayobozi b’inzego zitandukanye baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Interpol bari kwitabira Inama Rusange Yayo iri kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki 2 Ugushyingo 2015 kugeza ku wa 5 Ugushyingo uyu mwaka.

IGP Gasana amaze kumwakira mu biro bye, yamubwiye ati:"N’ubundi ubufatanye bwari busanzweho. Icyo twakoze n’ukubuha umurongo uhamye no kubunononsora tubishyira mu nyandiko."

Yagize kandi ati:" Aya masezerano akubiyemo ingingo zirimo gusangira ubunararibonye, kohererezanya abapolisi baza kwiga cyangwa guhugurwa mu bintu bitandukanye mu mashuri yo mu bihugu byacu byombi no guhanahana amakuru ku gihe bizatuma turushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ubujura butandukanye bukorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga ndetse dufate kandi duhererekanye ababikurikiranyweho."

IGP Lebongani yagize ati:"Ni iby’igiciro ku Rwanda kwakira Inama nk’iyi mpuzamahanga. Byahesheje kandi agaciro Umugabane wa Afurika muri rusange."

Yakomeje agira ati:"U Rwanda n’intangarugero mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Ibihugu byinshi bikiyubaka muri uru rwego ndetse no mu zindi zego bikwiye kuza kurwigiraho."

Yijeje IGP Gasana ko amasezerano asinyanye nawe azayubahiriza, aha akaba yaravuze ko  ishyirwa mu bikorwa ryayo bizatuma impande zombi zirwanya kandi zikumire ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abaturage b’ibi bihugu byombi.