Abagabo babiri aribo Amour Emmanuel w’imyaka 52 na Habumugisha Emmanuel w’imyaka 32, bafunzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa bagerageza guha ruswa abapolisi mu turere twa Nyabihu na Ngororero, aba bapolisi bakaba bari mu bikorwa byabo byo kugenzura ibinyabiziga binyura mu mihanda muri utwo turere.
Bafashwe tariki ya 20 Gicurasi 2015 mu masaha y’umugoroba. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, ivuga ko Amour Emmanuel yafatiwe mu muhanda uva Mahoko werekeza Cyanika, akaba yari atwaye imodoka ifite icyapa kiyiranga UAH 166 X. Mu gihe abapolisi bamuhagarikaga kugira ngo hakorwe igenzura ry’iyo modoka ndetse no kureba niba afite ibyangombwa byo gutwara ikinyabiziga, yahise akora mu mufuka we akuramo inoti y’amafaranga y’u Rwanda igihumbi, mu gihe ayahereje umupolisi wagenzuraga ngo amureke agende, ahita atabwa muri yombi.
Habumugisha Emmanuel we yafatiwe mu Murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero, itangaza ko uyu Habumugisha kugira ngo afatwe, yari aje kuri Polisi ikorera ku Kabaya, nyuma y’uko hari hafashwe moto ya mugenzi we idafite ibyangombwa. Polisi ikaba ivuga ko yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo arekure iyo moto.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, aragira inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda muri rusange, ariko cyane cyane bakagira ibyangombwa bibemerera gutwara ibyo binyabiziga. Ikindi abasaba ni uko ibyo binyabiziga bigira ibyangombwa byose bibiranga ndetse n’iby’ubuziranenge bwabyo. Abatwara ibinyabiziga kandi barasabwa gucika ku ngeso mbi yo gushaka guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
Yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba asaba buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Yagize ati:"Izi nyigisho zizatuma abanyeshuri b’ikigo cyacu barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, bityo barusheho kwiga neza no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha."
Umwe muri abo banyeshuri witwa Tuyisenge Nazar,wiga mu mwaka wa gatandatu, mu ishami ry’Indimi,Icungamutungo n’ubumenyi bw’Isi, yagize ati:" Numvaga iby’icuruzwa ry’abantu ariko sinari nsobanukiwe neza uko rikorwa. Namenye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , uko nabyirinda no kubirwanya."
Yakanguriye urubyiruko rugenzi rwe kwirinda kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











