Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Twaguze abakinnyi bashya batandatu abandi batanu ubu ntibakibarizwa muri Police FC: CIP Jean de Dieu Mayira

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2016-2017 ndetse ikaviramo muri ¼ mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo gutangira shampiyona y’umwaka utaha neza.

Umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira, aratangaza ko kugeza ubu Police FC imaze kugura abakinnyi batandatu ibavanye mu makipe atandukanye.

CIP Mayira yagize ati:” Umwaka ushize wa shampiyona, ikipe yacu  yagerageje kwitwara neza turangiza ku mwanya wa kabiri, ariko mu by’ukuri intego yari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda. Gusa ntibyadukundiye,  ninayo mpamvu ubu turi kubaka ikipe nshya izahatana n’andi kugira twitware neza umwaka utaha”.

Mu bakinnyi Police FC yamaze kugura harimo Iradukunda Bertrand na Nzabanita David baturutse mu ikipe ya Bugesera FC, Nsengiyumva Mustapha na Munezero Fiston baturutse muri Rayon Sports ndetse na Ishimwe Issa Zapy hiyongeraho na Usabimana Olivier twari twaratijwe muri Marine FC.

Abakinnyi batanu batakibarizwa mu ikipe ya Police FC harimo rutahizamu wanatsinze ibitego byinshi uyu mwaka Danny Usengimana waguzwe n’ikipe ya Singhida yo muri Tanzania ndetse n’abandi bane barangije amasezerano bagasezererwa aribo Ndatimana Robert, Ngomirakiza Hegman, Imurora Japhet na Uwihoreye Jean Paul.

Ku birebana n’abatoza batarongererwa amasezerano CIP Mayira yagize ati:” Nibyo koko amasezerano y’abatoza yararangiye, gusa icyari giteye inkeke ni abakinnyi , ubu tugiye kwicara na Komite nyobozi twige ku kibazo cyabo,  kandi iki nacyo kizakemuka vuba.”

Umuvugizi wa Police FC yanavuze  ko hari abandi bakinnyi Police FC ifite kandi ishaka gutiza andi makipe mu rwego rwo kuzamura imikinire yabo.