Muri iki gihe,abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko mu gihugu hose by’igihembwe cya gatatu cy’amasomo,ni umwanya baba babonye wo gusubiramo amasomo ndetse no kugira uturimo bafasha ababyeyi babo.
Uko baba baragize igihe gihagije cyo kwita ku masomo ku ishuri,baba bakwiye no kugira ikindi gihe cyo kuruhura ubwonko;hifashishwa imyidagaduro itandukanye kuko abenshi muri bo ari urubyiruko cyane cyane abo mu mashuri yisumbuye ,ari nacyo gice turi buze kwibandaho muri iyi nyandiko,cyane ku baba mu mijyi itandukanye kuko aribo bafite uburyo bwinshi bwo kwidagadura.
Bumwe muri ubwo buryo bwo kwidagadura, abenshi muri uru rubyiruko,bafite imyaka iri munsi ya 18,imyaka itabemerera kujya muri aya mazu y’urubyiniro (night clubs) cyangwa mu tubari n’ahandi nk’aho. Nyamara kandi bamwe muri aba bana bagaragara hariya hantu hose twavuze batemerewe,cyane cyane nijoro,aho ab’abakobwa baba bari kumwe n’abagabo bakuze,b’ingaragu cyangwa bubatse.
Aba bakobwa bato ariko si uko bahaboneka mu biruhuko gusa,no mu bindi bihe baba bahari ariko mu biruhuko bakabya ubwishi.
Ubu butumwa ahanini burareba ba ny’ir’izi nzu,abakozi babo cyane aho binjirira,ababyeyi bakwiye kugenzura abana babo,cyane ab’abakobwa , aho bajya n’abo baba bari kumwe cyane abo badafite icyo bapfana mu miryango. Ibi ariko bisa nk’aho bigoye muri ibi bihe, kubera itumanaho rya telefoni ,baba baguriwe n’ababyeyi cyangwa na bariya baba bagamije kubararura ,aha tukaba twongera kwihanangiriza ababakira kuri izi nzu ko bitemewe kandi bifatwa nk’icyaha cyangwa ubufatanyacyaha n’uba yamuzanye.
Ingaruka
Mu bisanzwe,ntawe uhejwe ku myidagaduro ariko hari ibigenderwaho nk’imyaka y’ubukure ku baba bifuza kujya mu nzu nk’izi, utubari ,n’ahandi,...hakaba hagomba kumenyekana niba ababa bazanye aba bana hari icyo bapfana mu muryango; iyo bitari ibyo,baba babazaniye impamvu zitari nziza cyane cyane uburaya n’ibijyanye nabwo,byose biganisha aba bana ku kaga k’inda z’indaro zitifuzwa, kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibi nabyo biganisha ku kureka ishuri batarangije,amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano , iragira inama cyane cyane ba nyir’izi nzu, utubari n’utubyiniro ko bakwiye kugira uruhare mu guhagarika iki kibazo, iragira inama kandi aba bagabo bakuze bafite iyi ngeso yo kwangiza abana babafatanya n’ubujiji, ubukene cyangwa rimwe na rimwe n’ibibazo by’ubupfubyi kureka uyu muco mubi.
Polisi kandi iributsa aba bose babigiramo uruhare ko ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 191 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,ihanisha umuntu wese usambanya umwana igifungo cya burundu cy’umwihariko.