Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Turindane-Tugereyo amahoro’ mu bakoresha umuhanda bo mu Mujyi wa Kigali.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Nyarugenge, bwibanze ku batwara abagenzi mu modoka rusange bakorera muri Gare ya Nyabugogo, bwari bukubiyemo ubutumwa bubashishikariza kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yabwiye abakoresha umuhanda ko insanganyamatsiko nshya ‘‘Turindane-Tugereyo amahoro’’ ije kunganira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, hagamijwe kuyiha imbaraga no kuzamura uruhare rw’abakoresha umuhanda mu gukumira no kurwanya impanuka.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwatekerejwe mu rwego rwo kongerera imbaraga ubwari busanzweho bwa Gerayo Amahoro, hibandwa kuri buri cyiciro cy'abakoresha umuhanda umunsi ku munsi kugira ngo barusheho kwirinda icyateza impanuka.”

Yakomeje agira ati: “Abaturarwanda muributswa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese bityo rero murasabwa kwirinda murinda n'abandi binyuze mu kwibutsanya inshingano mu rwego rwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda.”
Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibimenyetso byawo kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye.
Yashimangiye kandi ko umutekano wo mu muhanda utagomba gushingira gusa ko mu muhanda hari abapolisi ahubwo abatwara ibinyabiziga bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo gutwara abagenzi bakagera aho bajya amahoro.
ACP Rutikanga yakanguriye abashoferi kugira umuco wo kuganira n’abagenzi batwara kugira ngo buri wese agire uruhare mu kubungabunga umutekano, yibutsa abayobozi b’amashyirahamwe y’imodoka zitwara abagenzi kugira uruhare mu kugenzura ko abashoferi bafite ubushobozi bwo gutwara.
Ati: “Abayobozi b’amashyirahamwe nimwe mugomba kugenzura no gukebura abashoferi banyu mugenzura ko bujuje ibisabwa kugira ngo batware imodoka zanyu neza, kuko gutwara ananiwe cyangwa yasinze ni ugushyira ubuzima bwe n’ubw’abagenzi mu kaga kandi n’ikinyabiziga kikangirika’’.

Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibukije abatwara ibinyabiziga ko amakosa ya hato na hato n'uburangare, ari byo biteza inyinshi mu mpanuka zibera mu muhanda, abashishikariza kuyirinda bakubahiriza amabwiriza birinda gusiga icyasha umwuga bakora’’.
Abitabiriye ubukangurambaga bagaragaje ko bishimiye uburyo Polisi ibegera, ibagezaho ibiganiro nk’ibi, bavuga ko bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano n'uruhare rwabo mu guharanira umutekano wo mu muhanda urambye no gutanga serivisi inoze, kandi ko bazakomeza gukaza ingamba zo kwirinda impanuka n' icyabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga cyose.

Kinyarwanda
English











