Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

TURINDANE: Gerayo Amahoro mu isura nshya yo guhangana n’impanuka zo mu muhanda

Imyaka isaga itandatu (6) n’amezi atanu irashize, kuva tariki ya 13 Gicurasi 2019, ubwo Polisi y’u Rwanda yatangizaga ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ hagamijwe gutuma umuhanda ukoreshwa mu buryo butanga icyizere cy’umutekano usesuye buri wese abigizemo uruhare. 

Bwatanze umusaruro ugaragara mu kuzamura imyumvire y’abakoresha umuhanda hirindwa amakosa yo mu muhanda n’ubwo hari impanuka zikigaragara zigirwamo uruhare n’imyitwarire  y’abawukoresha mu ngeri zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, ubu bukangurambaga bwakomeje mu isura nshya mu gihe cy’amezi atatu; ku nsanganyamatsiko igira iti: “Turindane-Tugereyo Amahoro” mu rwego rwo gushishikariza abakoresha umuhanda kurushaho kumva ko ari inshingano za buri wese guharanira umutekano wo mu muhanda mu bufatanye buhuriweho nta kwirebaho umwe ku giti cye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko iyi nsanganyamatsiko iha isura nshya ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, hagamijwe kuyiha imbaraga no kuzamura uruhare rw’abakoresha umuhanda mu gukumira impanuka.

Yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwatekerejwe mu rwego rwo guhindura isura Gerayo Amahoro yakorwagamo no kuyiha imbaraga binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti: ‘Turindane-Tugereyo Amahoro’ nk’inshingano za buri wese, binyuze mu bufatanye mu kwirinda icyateza impanuka ukoresha umuhanda wese.”

Yakomeje agira ati: “Bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda ko buri wese afite inshingano zo kwirinda impanuka kandi akazirinda n'abandi binyuze mu kwibutsanya inshingano za buri wese mu rwego rwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda, hazamurwa urwego uruhare abakoresha umuhanda bagiraga mu kwirinda icyateza impanuka kuri bo no kuri bagenzi babo bawusangiye, hifashishijwe ubutumwa buzatangwa bubashishikariza kubigira ibyabo, gufata ingamba zo kwirinda amakosa yo mu muhanda no kuzishyira mu bikorwa ndetse no koroherana mu gihe bawukoresha.”

ACP Rutikanga yasobanuye ko muri iki cyiciro cy’ubukangurambaga, ikizahinduka ari insanganyamatsiko gusa, kuko buzakomeza kugendera mu ntego y’ibanze ya Gerayo Amahoro, yo gushimangira umutekano wo mu muhanda hazamurwa urwego rw’ubwitabire n’ubufatanye bw’abakoresha umuhanda mu kurushaho kuwubumbatira.

Yavuze kandi ko ingeri zose z’abakoresha umuhanda zizitabwaho, ni ukuvuga abagenda n’amaguru, abagenzi, abatwara amagare n’amapikipiki n’abashoferi bibutswa uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda.

Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri uyu mwaka wa 2025, mu bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda; abanyamaguru bihariye 34%, abatwara moto 27%, abatwara amagare 23% mu gihe abandi bose basigaye bari ku kigereranyo cya 16%.

Impanuka nynishi ziba zituruka ku burangare n’amakosa y’abakoresha umuhanda. Gufata ingamba zo kuzikumira binyuze mu bufatanye buhuriweho na buri wese yirinda, arinda na mugenzi we basangiye umuhanda, byitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w'impanuka zibera mu muhanda n’ingaruka zazo ku buzima bw’abantu no kwangirika kw’ibikorwaremezo.