Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda mu isura ya ‘Turindane-Tugereyo amahoro’ mu bashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bo mu Mujyi wa Kigali.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Nyarugenge, bwibanze ku kwibutsa abashoferi muri Gare ya Nyabugogo, kunoza imikoreshereze y’umuhanda birinda uburangare n’amakosa ashobora kubateza impanuka by’umwihariko muri izi mpera z’umwaka.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yabasobanuriye ko hari amakosa abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakora rimwe na rimwe yakagombye kwirindwa muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.
Yagize ati: "Hari amakosa mukora cyane cyane muri iyi minsi mikuru nko kwizihirwa mugatwara mwanyoye ibisindisha no gutwara nk’abari mu irushanwa ari nabyo bibaviramo kurenza umuvuduko bigateza impanuka. Muri iyi minsi rero turabasaba gutwara neza mwubahiriza ibyapa n’amategeko y’umuhanda muri rusange kugira ngo mubashe kugera aho mujya amahoro.’’

SP Kayigi yakomeje asaba abatwara bisi kujya bagira inama bagenzi babo bakora akazi nabi rimwe na rimwe bikabasiga icyasha, asaba n’abagenzi kutarebera amakosa akorwa n’ababatwaye.
Ati: ‘‘Mujye muhwitura bagenzi banyu batubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo umushoferi atwaye imodoka yasinze cyangwa avugira kuri telefone, uretse kuba asiga umwuga wanyu icyasha aba ashyira no mu kaga ubuzima bw’abo atwaye niyo mpamvu twibutsa n’abagenzi kutarebera ahubwo bagatanga amakuru’’.
Yasoje ababwira ko impanuka nyinshi ziba zituruka ku burangare n’amakosa y’abakoresha umuhanda, asaba buri wese gufata ingamba zo kuzikumira binyuze mu bufatanye buhuriweho, buri wese yirinda, arinda na mugenzi we basangiye umuhanda.
Muri ubu bukangurambaga abatwara abagenzi muri bisi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, aho benshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kwiyemeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, ibyapa no kurangwa n’ubworoherane nk’intwaro y’ibanze izabafasha gusoza neza uyu mwaka bagatangira undi batekanye.

Kinyarwanda
English











