Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, amakoperative y’ubwikorezi n’abandi bafatanyabikorwa, bahuriye mu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda; “Turindane Tugereyo Amahoro” bushishikariza ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda kugira uruhare mu gukumira impanuka.
Ni ubukangurambaga bwabereye kuri parikingi ya MAGERWA mu Murenge wa Gikondo, akarere ka Kicukiro, buhuriza hamwe ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda mu rwego rwo kurebera hamwe iby'ibanze mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw'abantu abandi bagakomereka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye abakoresha umuhanda uburyo bakomeje gukorana na Polisi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: "Ndashimira byimazeyo abashoferi b'amakamyo n'imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, abagenzi n'abamotari bari hano uyu munsi, uburyo mukomeje gukorana n’ubuyobozi bwa Polisi mu bukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Ubu bukangurambaga buzakomeza gushyirwa mu bikorwa neza kandi mu gihe bumaze butangiye bwagize impinduka zifatika, bituma dukomeza guharanira ko intego ya" Turindane Tugereyo amahoro" ikomeza gushimangirwa."

Yagaragaje ko insanganyamatsiko ya Turindane ishimangira ubufatanye bukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda, avuga ko Umujyi wa Kigali ukomeje kwagura ibikorwaremezo by’imihanda kandi ko bisaba imyitwarire iboneye ku bakoresha Umuhanda bose mu kurushaho kubibungabunga.
Ati: "Ntabwo ari inshingano za Polisi gusa; ni inshingano z'umushoferi kandi n'iza buri wese ukoresha umuhanda kwirinda no kurinda mugenzi we kubura ubuzima cyangwa gukomerekera mu mpanuka."
Yakomeje avuga ko uretse ubuzima butikirira mu mpanuka, zitwara n'amafaranga menshi ashobora kwifashishwa mu gutera inkunga imishinga iteza imbere igihugu, bityo ko hakwiye gukazwa ingamba zo kurushaho kuzikumira.
Yijeje ko hazakomeza ubufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ibikorwaremezo mu rwego rwo kwagura imihanda ikunze kuberamo umuvundo w'ibinyabiziga harimo n'uva i Remera ku Giporoso werekeza i Masaka, bizafasha koroshya urujya n'uruza rw'ibinyabiziga.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese ukoresha Umuhanda kugira ngo intego z'ubukangurambaga zigerweho.
Yavuze ati: "Nk'uko mubizi, mu miryango yacu, mu midugudu dutuyemo, ndetse n'ahantu hose tugenda, ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda bwabaye umuco, ariko uyu mwaka, guhera ku itariki ya 6 Ugushyingo, hashyizweho ingamba nshya zo kuzirikana no kwibutsanya ko hakenewe ubushake n'imbaraga kuri buri wese mu kwirinda impanuka."
Yagaragaje ko ubu butumwa bugarukwaho mu turere twose kuva ubu bukangurambaga bwatangira, yibutsa buri wese kugira icyo akora.

Ati: "Impanuka zo mu muhanda ntabwo zitoranya, zishobora kubaho ku muntu uwo ari we wese. Ni ikibazo twese dusangiye nk'igihugu, ari nayo mpamvu dukwiye guhagurukira rimwe twese mu guhangana nazo."
DIGP Ujeneza kandi yasobanuye ko Turindane Tugereyo Amahoro bisonanuye inshingano zisangiwe: “Kurinda no kurindwa" kandi ko impanuka nyinshi zo mu muhanda zituruka ku myitwarire ya muntu, agaragaza ko inshingano za buri mushoferi mu kwirinda ibirangaza, kubahiriza umuvuduko, kwirinda kuvugira kuri telefone igihe utwaye, kudatwara wanyoye ibisindisha n'indi myitwarire iteza impanuka bikwiye kwirindwa.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ikigenderewe muri ubu bukangurambaga ari uko abakoresha Umuhanda bahindura imyumvire n'imyitwarire buri wese agaharanira ko ubuzima bwe n'ubw'abo basangiye Umuhanda budahungabanywa n'impanuka.

Yibukije kandi abanyamaguru cyane cyane mu gihe cyo kwambukiranya umuhanda, kunyura ahagenwe no gutegereza ko itara ryo gutambuka ricana ibara ry'icyatsi, kandi bakayobora abana neza mu mutekano.
Justin Kanyagisaka, uyobora urugaga rw'abashoferi b'amakamyo aremereye (ACPLRWA) yashimiye Polisi kuba yarabahaye urubuga rwo kugira uruhare mu bukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Kanyagisaka yibukije abashoferi by'umwihariko abatwara amakamyo kumva ko umuhanda ari uw'abantu bose; abanyamaguru, abatwara amagare, abamotari, ibinyabiziga bito ndetse n'andi makamyo abasaba kubahiriza ibyo amategeko n'amabwiriza y'umuhanda ateganya no kurangwa n'ubworoherane nk'iby'ibanze mu kwirinda no kurinda abandi impanuka.




Kinyarwanda
English











