Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Tumenye uburyo butandukanye bwo kwirinda inkuba muri iki gihe cy’imvura

Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu haragaragara ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi ivanze n’imirabyo ,imiyaga ndetse n’inkuba. Iyi mvura nyinshi ishobora gutera imyuzure n’inkangu. Inkuba nazo hari aho zahitanye ubuzima bw’abantu . Urugero ni kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo  aho mu gihugu hose  abantu batatu  bahitanwe n’inkuba.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Ariko hari uburyo twakwitwara kugira ngo tugabanye ubukana n’ingaruka bishobora kutugiraho. Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage barasabwa ibi bikurukira:  Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, Kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba, Kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, ferabeto,n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye.

Igihe uri mu modoka; ibuka gufunga ibirahure byose, Kwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje, Kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma.

Mu buryo buryo bwadufasha kwirinda inkuba harimo kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa aribyo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba.   Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre).  Niba uri ku igare  cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita. Gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre) ku nyubako.