Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda rirashishikariza abantu gufata umwanya uhagije bakiga amategeko y’umuhanda, kuko aribwo buryo bwo gutsinda ibizamini.
Burabagira kandi inama yo kwirinda abatekamutwe biyita abakomisiyoneri bariho muri iyi minsi, babashuka bakabarya amafaranga yabo, bababeshya ko babafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Iri shami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ririzeza abantu kandi ko, guhera mu kwezi gutaha kwa Kamena 2015, bazatangira kubafasha kubegereza impushya ku bazaba bazitsindiye hifashishijwe imodoka izajya izenguruka.
Ubu buryo bwo kubegereza izo mpushya bukaba bureba abatuye hanze y’Umujyi wa Kigali. Amakuru arambuye ni mu kiganiro twagiranye na Commissioner of Police(CP) George Rumanzi, akaba ari umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police and road safety).
Ikibazo: Mwatangira mutubwira icyo iri shami muyobora rishinzwe?
Igisubizo: iri shami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Rifite amashami abiri. Ishami rya mbere rigizwe n’abapolisi mubona hirya no hino mu mihanda bafasha kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa. Irindi shami ni irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Ikibazo: Ibizamini mutanga birimo ibice bingahe?
Igisubizo: dutanga ibizamini birimo ibice bibiri. Hari abakora ikizamini kirebana no kumenya amategeko y’umuhanda. Bahabwa ibibazo byanditse bagasubiza. Ni ukumenya amategeko y’umuhanda. Uru ruhushya rwitwa provisoire. Ni urw’agateganyo.
Igice cya kabiri ni ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. Umuntu akoreshwa ikizamini cyo gutwara imodoka, kureba ko azi gutwara imodoka, kureba ko azi kugendera mu muhanda.
Ikibazo : Ikizamini cyo kubona Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’agateganyo giteye gite, abagikora baba bujuje ibiki ?
Igisubizo : iki kizamini gikorwa n’umuntu utari hasi y’imyaka 18. Umuntu ugikora agomba kuba afite ubuzima bwiza, asabwa kwiyandikisha, gikorwa mu ndimi eshatu ( ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza). Bariyandikisha bagatanga amafaranga ibihumbi bitanu byishyurwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro. Bariyandikisha kuri telefone bagahabwa umubare w’ibanga (code).
Ikibazo :Ese kwiyandikisha bigenda bite, umuntu yakwiyandikishiriza hehe ? Bikorwa gute ?
Igisubizo : Kwiyandikisha bikorerwa aho ariho hose mu gihugu. Dukoresha ibizamini 12 mu mwaka. Buri kwezi turakoresha. Amezi atandatu hakora abo muri rusange. Ni ukuvuga abiyandikisha ku giti cyabo baba bariyigishije amategeko y’umuhanda. Abiyandikishije mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga nabo bakora ibizamini byabo mu mezi atandatu. Ibizamini bigenda bisimburana. Iyo hakoze abiyandikishije ku giti cyabo, ukwezi gukurikiyeho hakora abiyandikishije mu mashuri, bityo bityo.
Gahunda yo gukora ibizamini tuyitangaza mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwa Polisi.
Ikibazo : Mukorana gute n’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ?
Igisubizo : Turakorana umunsi ku munsi. Tugenzura ko ibyo bigisha bijyanye n’amategeko y’umuhanda. Bazana amazina y’abashaka gukora ibizamini, tukagenzura ko aribo koko biyandikishije. Navuga ko dukorana buri gihe. Iyo havutse ibibazo turabibereka, tukabagira inama. Turasaba abaturage gufata umwanya uhagije wo kwiga amategeko y’umuhanda kugira ngo bakore ibizamini barize neza. Naguha nk’urugero, muri uku kwezi kwa gatanu hiyandikishije abantu ibihumbi 15 mu gihugu hose. Muri Kigali hiyandikishije abantu ibihumbi bitandatu, ariko abatsinze ntibarenga igihumbi. Urumva ko harimo igihombo no guta umwanya. Tubagira inama rero yo gufata umwanya uhagije bakiga neza amategeko y’umuhanda. Turakangurira amashuri kwigisha neza abantu babagana.
Ikibazo : Ese abantu baje gukora ibyo bizamini mugenzura gute niba aribo koko ? Ese ntabashobora gukorera abandi ?
Igisubizo : Abaza gukora ibizamini bazana indangamuntu zabo ndetse baba banafite umubare w’ibanga. Uko ubivuga rero nibyo hari abo dufata. Mu mnsi iri imbere tuzajya dufata n’ibikumwe bityo bifashe mu kugenzura imyirondoro yabo. Turakangurira rero abaturage kutagana abiyita abakomisiyoneri baba bagamije kubarya amafaranga yabo. Abaturage nibafate umwanya uhagije wo kwiga amategeko y’umuhanda.
Ikibazo : Turagira ngo mugire icyo muvuga ku miterere y’ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo
Igisubizo: Dutanga ibibazo makumyabiri, bityo abantu bagahitamo ibisubizo bikwiye, usubije neza ibibazo cumi na bibiri cyangwa birenga niwe uba utsinze.
Ikibazo: Mwadusobanurira uko ibizamini by’uruhushya rwa burundu bikorwa?
Igisubizo: Umuyoboro wo kwiyandikisha ni umwe. Biyandikisha bakoresheje terefone zabo. Abantu bajya ku bibuga ahakoresherezwa ibizamini bagakora ibyo bizamini. Harimo kureba uko umuntu aparika imodoka, uko ahaguruka, uko ahagarara, uko anyuranamo n’izindi modoka mu muhanda. Iyo abantu batsinze rero, batanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu yo kwandikisha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Ikibazo: Ese muri ibi bizamini ntabo mujya mufata bakorera abandi?
Igisubizo: turabafata. Hari abo dufata baba baje gukorera abandi, abandi bagafatwa batanga za ruswa. Umuti rero ni ukwiga amategeko y’umuhanda. Icyo nakubwira, turi mu nzira yo kuvugurura imitangirwe y’ibizamini mu minsi iri imbere.
Icya mbere ; kuri bariya bakora ibizamini byanditse, turashaka kubafasha bakajya bakorera kuri za mudasobwa, buri wese akaba yakora ikizamini gitandukanye n’icya mugenzi we, ndetse ibisubizo bikaboneka vuba. Ibi rero bizafasha kuko uburyo busanzweho bwo kujya kuri za sitade, hari utubazo rimwe na rimwe abantu bahuraga natwo nk’izuba cyangwa imvura, ubu buryo rero buzavaho. Icyo gihe abantu bazajya bakora ibizamini buri gihe. Twatangiye umushinga wo kuzakoresha ubwo buryo bushya. Bizatuma ariya makosa agaragaramo acika.
Ikibazo : Ese imiterere y’ahakoresherezwa ibizamini ndetse n’imiterere y’imodoka ntibyatuma habaho gutsindwa kwa bamwe ?
Igisubizo : Oya, abantu ntibakwifashisha gutsindwa bitewe n’ahakoresherezwa ibizamini. Abantu batsindwa kubera kudafata umwanya uhagije ngo bige amategeko y’umuhanda. Cyakora nanone hari n’imodoka twagiye tubona zidafite ubuziranenge, zitari nzima. Twagiye tuzifata.
Mu minsi 14 tuba twasohoye amanota y’abakoze ikizamini, abantu bajye basura urubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw) barebe amanota yabo. Iyo wandikishije uruhushya nabyo bifata iminsi 14 rukaba rwabonetse. Turateganya ko guhera mu kwezi gutaha kwa gatandatu, tuzafasha abantu bari hanze y’Umujyi wa Kigali tukajya tubashyira impushya zabo twifashije imodoka yacuizajya izenguruka. Tuzatangirira ku turere twa kure nka Rusizi, Rubavu, na Nyagatare. Ibi ni ugufasha abaturage kugira ngo badatakaza umwanya, n’amafaranga y’ingendo.
Ikibazo : Nimugire ubutumwa mugeza ku baturage bagana ishami ryanyu ndetse n’abandi bifuza serivisi zanyu.
Igisubizo : Abantu nibafate umwanya bige amategeko y’umuhanda kuko hari abatsindwa kubera ko batabonye umwanya uhagije wo kwiga cyangwa se batarabihaye agaciro. Abantu nibacike kandi ku muco wo gutekereza ko hari ababakorera ibizamini, biyita abakomisiyoneri. Turagira inama kandi bamwe mu batwara ibinyabiziga, bafotoza impushya zabo bakaba arizo bitwaza bibwira ko Polisi ikorera mu muhanda ibafashe arizo batanga kubireka. Uwo ni umuco mubi bakwiye kubireka.
Kinyarwanda
English











