Ishuri ry’ubumenyingiro rya Gishali (GIP) riherereye mu karere ka Rwamagana rikaba ryigisha ubumenyingiro n’imyuga. Ryubatswe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigo cya Leta gishinzwe gutanga ubumenyingiro (WDA). Hari hagamijwe kwigisha ubumenyingiro n’imyuga ku bapolisi n’abaturage kugira ngo babashe kwihangira imirimo.
Senior Superintendent of Police (SSP) Nicolas Kalisa ni umuyobozi wungirije muri iryo shuri ry’ubumenyingiro rya Gishali mu bijyanye n’inyigisho n’amahugurwa. Yavuze ko iri shuri ryitabiriye imurikagurisha riheruka, aho bamuritse imishinga bafite yo guteza imbere abaturage.
Uwa mbere wari werekeranye n’uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi, aho bamuritse uko abahinzi bakuhira imyaka yabo hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho bigakorwa mu bihe by’izuba. SSP Nicolas Kalisa, mu kiganiro twagiranye, yakomeje avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, byaturutse ku nama nziza bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yasuraga iri shuri, maze akababwira ko hashingiwe ku miterere y’aho iri shuri ryubatse, hari icyo bakora mu guteza imbere abaturage baturiye iryo shuri.
Undi mushinga bamuritse ni uwerekeranye n’uburyo bwo gufasha abaturage kwirinda no kuba batabara mu gihe habayeho inkongi z’umuriro cyane cyane umuturage ahishije inzu ye.
SSP Nicolas Kalisa, yavuze ko agashya karimo ari uko muri uwo mushinga harimo uburyo bwo gushyira ibyangombwa n’ibikoresho by’umuriro bikenewe ku nzu y’umuturage, bijyanye no kuba hamenyekana ku buryo bwihuse ko iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ibyo byangombwa n’ibikoresho biri ku nzu y’umuturage, bitewe n’ikoranabuhanga riba ryakoreshejwe, iyo hagize ikintu gituma haba izo nkongi z’umuriro ku nzu y’umuturage, Polisi ihita ibimenya ndetse na nyirinzu akabimenya ako kanya kubera ubutumwa bugufi buza kuri terefone ye.
SSP Nicolas Kalisa, akaba yaravuze ko mu kwereka abari bitabiriye imurikagurishwa riheruka ryabereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro iyo mishinga yose uko ari ibiri, barayishimye ndetse bituma iri shuri riza ku mwanya wa kabiri rinahembwa igikombe.
Cyakora nk’uko yakomeje abivuga, ibi byose biracyari mu mishinga ngo ku buryo abaturage baba bifuza gukorana n’iri shuri mu kubishyira mu bikorwa barigana, mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari cyangwa se bagaterefona kuri terefoni zikurikira arizo: 0788307557 na 0788308798.
Kinyarwanda
English











