Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

#Tour du Rwanda2019: Polisi yashimiye abanyarwanda uko bitwaye mu gihe cy’amarushanwa y’amagare

Kuva tariki 24 Gashyantare kugeza tariki 03 Werurwe 2019 u Rwanda rwakiriye irushanwa  mpuzamahanga ry’amagare,iri rushanwa ryamaze icyumweru cyose abasiganwa ku magare bazenguruka igihugu cyose.

Haba mbere ndetse no mugihe iri rushanwa ryabaga Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntiryahwemye gukangurira abanyarwanda kuzarangwa n’imyitwarire myiza muri iyo minsi y’irushanwa kugira ngo hirindwe icyateza impanuka bikaba byatuma ritagenda neza uko ryateguwe.

Iri shami kandi ryagiye ritambutsa ubutumwa butandukanye bugaragariza  abanyarwanda  amasaha n’aho abasiganwa bagombaga  kugenda banyura kugira ngo bategure gahunda zabo kare bataza kubangamirwa n’irushanwa.

Ni muri urwo rwego ubwo kuri iki cyumweru tariki 03 Werurwe ubwo hasozwaga iri siganwa, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanya bugashimira abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranaga iri rushanwa bogeza ku mihanda ndetse n’abakinnyi bari bitabiriye iri rushanwa ukuntu baranzwe n’ubupfura n’ubwitonzi   rikarangira mu mahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of  Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko muri rusange ari abarebaga irushanwa ku mihanda, abakinnyi ndetse n’abakoreshaga imihanda bibereye mu mirimo yabo isanzwe baranzwe n’ubwitonzi bituma irushanwa rirangira mu mahoro.

Yagize ati”Abakinnyi barushanwaga bubahirije amategeko n’amabwiriza y’irushanwa, abafana bogezaga abakinnyi babo babyitwayemo neza birinda kujya mu mihanda ndetse hari n’ikindi kiciro cy’abanyarwanda  babaga bakeneye gukoresha imihanda kugira ngo bikomerere imirimo yabo ariko rimwe na rimwe bagasanga yafunzwe bakihangana .Aba bose turabashimira uko bibyitwayemo.”

SSP  Ndushabandi yakomeje asaba  abanyarwanda  gukomeza kurangwa n’ubwo bupfura n’ubunyangamugayo haba mu bihe by’arushanwa y’amagare y’ubutaha ndetse no muyindi minsi isanzwe bajye bakomeza kwirinda icyateza impanuka zo mu mihanda.

Twabibutsa ko  Merhawi Kudus wo mu ikipe ya  Astana Pro  ariwe wasoje irushanwa rya Tour du Rwanda  ari uwa mbere akoresheje amasaha 24, iminota 12 n’amasegonda 37 ku  ntera y’ibilometero 953,6 byakinwe muri iri siganwa.