Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

TOUR DU RWANDA 2026: Polisi irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu gihe cy'isiganwa

Kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe, mu Rwanda haberaga isiganwa ry'amagare ryazengurutse ibice bitandukanye by'igihugu ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro yaryo ya 18 kuva rigizwe irushanwa mpuzamahanga rigashyirwa ku rutonde n’impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku Isi ‘UCI’.

Mu bitabiriye iri rushanwa y’uyu mwaka ryazengurutse ibilometero 997, hagaragayemo ibihangange byaturutse ku migabane yose y’Isi mu gusiganwa ku magare, barimo abo ku mugabane w’Amerika y’Epfo mu gihugu cya Bresil na Turukiya ku mugabane w’Aziya.

Ryitabiriwe n’ibihugu birenga 13 byo hirya no hino ku Isi, bihagarariwe n’abakinnyi barenga 80, mu irushanwa ryaranzwe n’ibice bitatu ari byo; gusiganwa bazenguruka ahantu hamwe (Circuit road races,) gusiganwa mu Muhanda (Road Race) no gusiganwa kw’abakinnyi batabigize umwuga (Social ride).

N’ubwo ari ku nshuro ya 18 ribaye kuva ryakwemerwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi rigashyirwa ku rwego rwa 2.1, Irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryatangiye gukinwa mu kinyejana cya 20, kandi rikomeje gutanga icyizere cyo kuba mu ituze n’umutekano usesuye, gushimisha abafana no kwandika amateka ku bihangage bizi kunyonga igare.

Kugira ngo Tour du Rwanda y’uyu mwaka ibashe kugenda neza, ni umusaruro w’inzego zitandukanye  zakoze ubudacogora, zirimo na Polisi y'u Rwanda ifite inshingano zo kuricungira umutekano, hagamijwe ko riba mu ituze n’umudendezo kandi nta mbogamizi zibashije guhungabanya ibindi bikorwa bikorerwa mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko nta mbogamizi ku bijyanye n’ibikorwa by’abaturage bya buri munsi kandi ko ibyo basabwaga kugira ngo Tour du Rwanda igende neza babikoze nk’uko babisabwaga.

Yagize ati: "Turashimira abaturarwanda uko bitwaye bagendera kure icyatuma isiganwa ritagenda neza, banubahiriza ingamba zashyizweho zijyanye no kwirinda icyabangamira abasiganwa. Imihanda yifashishwa nk’uburyo bwa kabiri yagaragajwe neza itangazwa kare kandi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari biteguye ku bijyanye no kuyobora urujya n'uruza rw’ibinyabiziga.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko n’ubwo Tour du Rwanda yagenze neza muri rusange, mu muhanda igihe cyose hatabura imbogamizi, asaba abaturage gukomeza kuzirikana gahunda ya ‘Turindane tugereyo amahoro’ no gukomeza gukorana n'inzego z'umutekano mu rwego rwo gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano wo mu muhanda.

Uruhare rw’umutekano mu migendekere myiza ya Tour du Rwanda

Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Nkurayija Ishimwe Jean Hubert nawe yagarutse ku bufatanye mu mutekano nk’inkingi ya mwamba mu migendekere myiza y’irushanwa.

Yagize ati: “Kuri buri mukino w’amagare ku isi yose, bitewe n’aho ubera, umufatanyabikorwa wa mbere uba ufite ni Polisi kuko ari yo ishinzwe umutekano wo mu muhanda, hakiyongeraho ko no mu bisabwa by’ibanze mu mabwiriza; ari uko umutekano w’abakinnyi utagomba kubangamirwa.”

Yakomeje agira ati: “Tuba dukeneye abadufasha kugira ngo tubashe kubishyira ku murongo, kuyobora abafana aho bagomba guhagarara cyangwa kwambukira umuhanda, byose biba bikeneye ababifitemo uburambe kandi no mu kuyobora no guherekeza abasiganwa mu kwirinda ikibazo cyose cyabaho byose byakozwe na Polisi y’u Rwanda.”

Nkurayija yashimangiye ko muri rusange akazi kagenze neza ashimira n’abafana bitwaye neza, bakubahiriza ibyo basabwa birinda kugira icyo bahereza abakinnyi cyangwa se ngo babameneho amazi bibwira ko babongerera imbaraga.

Ndagijimana Potient, ni umushoferi utwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu karere ka Gicumbi wishimiye  kuba iri rushanwa ryaranyuze mu Karere akoreramo ntibimubuze no gukora akazi ke nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Twabyishimiye kuba twiboneye iri siganwa n’amaso yacu kandi ikindi ntitwatunguwe kuko twasobanuriwe mbere uko tuzitwara n’imihanda izakoreshwa bityo ntibyatubujije no gukomeza akazi ko gutwara abagenzi mu byerekezo baganamo.”

Kuva ‘Tour du Rwanda’ yazamurirwa urwego mu mwaka wa 2019 ikajya kuri 2.1 ivuye kuri 2.2 yari iriho icyo gihe, nibwo yatangiye kwigarurira imitima y'abanyarwanda benshi ndetse bakayitwaramo neza, aho kugeza ubu Umunyarwanda Valens Ndayisenga, n’umunya-Eritrea Tesfatsion Natnael ari bo bamaze kuyegukana inshuro nyinshi, aho buri wese yayitwaye inshuro ebyiri.