Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Gashyantare nibwo mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ku magare.Ni irushanwa rizwi nka Tour du Rwanda,(#TDRwanda2019).
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirashimira abanyarwanda(abafana) uburyo bitwaye kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa birinda ikintu cyose cyateza umutekano muke mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yagize ati :”Agace ka mbere k’iri rushanwa karangiye neza mu mahoro nta mpanuka yabaye,nubwo abafana bari benshi ku mihanda nta kibazo cy’umukano cyabaye.”
SSP Ndushabandi yakomeje akangurira abanyarwa kuzakomeza ubupfura n’ubwitonzi byabaranze ndetse no mu minsi izakurikiraho y’irushanwa na nyuma yaryo bazakomeze kurwanya icyateza impanuka zo mu mihanda.
Ati:”Irushanwa ntabwo ryarangiye,riracyakomeza,icyo dusaba abanyarwanda ni ugukomeza gufana abakinnyi babo ariko bakirinda kwegera umuhanda,bakaba hafi y’abana batoya,bakirinda kugira ibintu bajugunyira abakinnyi nk’amazi bibwira ko barimo kubafasha.”
Yakomeje ashimira abanyarwanda ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, abasaba ko baharanira ko irushanwa muri rusange ryazarangira neza,abanyarwanda kandi bagakomeza kurwanya no kwirinda impanuka nk’uko Polisi ihora ibibashishikariza.
Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa 24 Gashyantare rikazarangira tariki 03 Werurwe 2019.
Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda ivuye ku rwego rwa 2.2 ikajya kuri 2.1, agace ka mbere katangiriye mu mugi wa Kigali kerekeza Rwamagana kagaruka i Kigali, ku ntera y’ibirometero 111.8, katwawe n’Umutaliyani, Fedelli Alessandro.
Kinyarwanda
English











