Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).
Ni imyitozo izwi ku izina rya FTX (Field Training Exercise) bari bamazemo iminsi ine, ibera ku ishuri rya Polisi ya Tanzania riherereye i Moshi, yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO birimo; u Burundi, Ethiopia, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Usalama Pamoja’ mu rurimi rw'igiswahili, iyi myitozo yateguwe hagamijwe gutegura abagize inzego z’umutekano zo mu Karere gufatanyiriza hamwe gucunga umutekano, bahangana n'ibikorwa by'iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubwo yasozaga iyi imyitozo ku mugaragaro, Minisitiri w’Umutekano wungirije muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa Daniel Sillo, yavuze ko iyi myitozo ari urubuga rwo kwisuzuma hagamijwe kureba ahari ibyuho no gufatira hamwe ingamba zo kunoza imikorere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Karere.
Yasabye abitabiriye amahugurwa kurushaho gukorera hamwe no kuzuzanya hagati yabo nk’abavandimwe, kuko ari byo bizabafasha kugera ku ntego z’imyitozo mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, ibitero by’iterabwoba, iyezandonke n’ibindi byaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Yabashimiye ku murimo bakora utuma abaturage mu Karere bagira ituze n’umutekano, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye mu myitozo no kubugeza ku bandi, ashimira n’abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye uyu muhango w’indashyikirwa wo gusoza iyi myitozo.