Abari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo kuri Uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Kamena, batangije Umuganda rusange ugamije kubahuza no gushyira hamwe mu rwego rwo guharanira amahoro muri icyo gihugu cyavutse nyuma y'ibindi bihugu byo ku Isi.
Ni umuganda wakorewe mu gace ka Tomping gaherereye mu murwa mukuru, Juba, utangizwa n'Uwungirije intumwa yihariye y' Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (DSRSG) muri icyo gihugu, Guang Cong, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije.
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo nabo bitabiriye umuganda bifatanya n'uwungirije intumwa yihariye y'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye n'abandi bapolisi n'ingabo zaturutse mu bindi bihugu muri icyo gikorwa cy'umuganda.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Cong, yavuze ko umunsi w' Umuganda ufite inkomoko mu muco w'u Rwanda ukaba uhuza abantu bahurizwa hamwe n'igikorwa rusange.
Yakanguriye buri wese uri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye kwimakaza kandi agaharanira icyatuma habaho amahoro arambye.
Umuganda, ni igikorwa gihuza abantu bafite intego imwe bagamije gufatanyiriza hamwe icyo gikorwa ukaba ufite umuzi mu gihugu cy'u Rwanda kandi ukaba ugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Biteganyijwe ko buri wa gatandatu wa nyuma w' ukwezi, abaturarwanda bitabira umuganda rusange aho bakora ibikorwa byo guteza imbere isuku no kuganira ku bibazo byugarije imiryango.
Mu muganda hibandwa cyane ku bikorwa bigamije kuzahura imibereho myiza y'abaturage birimo gusana no kubaka ibikorwaremezo, kubungabunga ibidukikije, isuku no kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Mu nama iterana nyuma y'Umuganda, abatuye mu mudugudu baganira ku bibazo byihariye bikunze kuwugaragaramo bagashakira hamwe ibisubizo bibafasha gufatanyiriza hamwe no kugera ku mutekano urambye.

Kinyarwanda
English











