Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y’Epfo: Abapolisikazi bari mu butumwa bw’amahoro barashima intambwe y’u Rwanda mu kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye

Abapolisikazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) barashima intambwe u Rwanda rwateye mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Babivugiye mu nama y’iminsi ibiri bari bateraniyemo yarangiye kuwa kane tariki ya 14 Nzeri, aho bavuze ko n’ibihugu bakomokamo byakurikiza urugero rwiza rw’u Rwanda.

Iyi nama yabo yari irimo abapolisikazi 80 baturuka mu bihugu binyuranye harimo 13 bo mu Rwanda , ikaba yari iyobowe n’uhagarariye umunyamabanga mukuru  w’Umuryango w’Abibumbye(UN) David Shearer.  Yari irimo kandi n’umuyobozi w’abapolisi bose bari muri ubwo butumwa bw’amahoro Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ndetse n’uyobora ingabo zo mu bihugu bitandukanye ziri muri ubwo butumbwa (UNMISS) Lt Gen Frank M. Kamanzi.

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro,  Shearer yashimiye cyane abateguye iri huriro ry’abapolisikazi ndetse ashimira by’umwihariko abapolisikazi ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu no kurinda impunzi zavanywe mu byabo n’intambara.

Yakomeje avuga ko Umuryango w’Abibumbye washyizeho uburyo bwo gutuma abapolisikazi nabo bajya mu myanya ifata ibyemezo. 

CP Munyambo, we yavuze ko iyo nama yari igamije kongerera ubumenyi no gushishikariza abapolisi gukorera hamwe  kugira ngo babafashe gukomeza gukora neza akazi kabo, ari nabyo byatuma bagera mu myanya yo hejuru mu buyobozi.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bakora akazi kamwe na basaza babo, ngo biragaragara ko umubare wabo ukiri muke. 

Kugera ubu, abapolisikazi 100 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS)  mu bikorwa by’ubujyanama n’ibindi , u Rwanda rukaba rwitegura koherezayo itsinda ry’abapolisikazi mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe itangazamakuru n’imikoranire n’izindi nzego Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga nawe witabiriye iyi nama; yatanzemo ikiganiro ku “ kongerera ubushobozi abagore n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Rwanda”. 

Uwungirije umuyobozi w’abapolisi bo mu bihugu byose muri ubu butumwa  ACP Unaisi Lutu Vuniwaqa ukomoka mu gihugu cya  Fiji, yavuze ko  u Rwanda ari intangarugero mu kubahiriza ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo. Aha yatanze urugero rw’Ikigo cya Isange One Stop Center na Serivisi gitanga mu gufasha abahohotewe zirimo ubujyanama, ubuvuzi, gufasha mu by’ubutabera n’ibindi. Yavuze ko byabera n’ibindi bihugu urugero.

Abapolisikazi bari muri iri huriro ryabo, baganiriye ku bintu byinshi birimo no gufatira hamwe ingamba zatuma bakomeza kongera ubushobozi mu byo bakora. 

Muri iyi nama yabo kandi banasuzumiyemo uko bakomeza gukorana neza na bagenzi babo mu bihugu bitandukanye ndetse no ku rwego mpuzamahanga no gushyiraho ubuyobozi bw’ihuriro ryabo.  

Mu batowe bashya bagize komite yabo uko ari barindwi, harimo n’umupolisikazi wo mu Rwanda  AIP Dorothy Kabatesi wo mu itsinda  (FPU) ririyo rishinzwe kubungabunga umutekano; iyi komite ikaba iyobowe n’umupolisikazi wo muri Zambiya witwa IP Doreen Mazuba Malambo.