Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira, Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-8, riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) mu mujyi wa Juba, basoje igikorwa cy'iminsi ibiri cyo guha serivisi y'ubuvuzi abaturage b’icyo gihugu bagera kuri 946.
Iki gikorwa cy'ubuvuzi cyabereye mu Kigo Nderabuzima cya Luri Rwoke, giherereye mu mujyi wa Juba, gikorwa n'abapolisi ku bufatanye n'ingabo z'u Rwanda nazo ziri mu butumwa bw'amahoro muri ako gace.
Hari kandi n'abandi bafatanyabikorwa barimo; Madamu Umuhoza Solange, uhagarariye Umuryango ushinzwe Ubuzima bw'Umuryango (Society for Family Health), ndetse n'abahagarariye Minisiteri y'Ubuzima ya Leta ya Equatoria yo Hagati, bari bayobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima, Dr.James Wani Tom.

Serivisi zatanzwe kuri abo baturage zirimo; kwakira no gusuzuma abarwayi bafite indwara zitandukanye, kuvura indwara z’amenyo, kwita ku bagore batwite ndetse na serivisi zijyanye n’indwara z’amaso, hanatanzwe kandi ubukangurambaga ku bijyanye no gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola. Muri rusange abaturage bagera kuri 946, barimo abagabo 337 n'abagore 609, ni bo bahawe serivisi z'ubuvuzi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima muri Leta ya Equatoria yo Hagati, Dr.James Wani Tom, yashimiye izi nzego zombi zishinzwe umutekano z'u Rwanda, uruhare zagize mu guteza imbere ubuvuzi bw’abaturage.
Yagize ati: "Turabashimira ibikorwa byanyu byiza byo kwita ku baturage mushinzwe gucungira umutekano mubaha ubuvuzi, ibyo mukora mu guteza imbere ubuvuzi birazwi kandi turabibashimira tunashimira igihugu cyanyu cyashyizeho iyi gahunda yo guha ubuvuzi abaturage."

Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo, mu mujyi wa Juba, Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza,
yashimiye Minisiteri y’Ubuzima n’inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku mbaraga bashyize mu gutegura iki gikorwa no gukangurira abaturage kukitabira. Yashishikarije abaturage gukomeza gukoresha serivisi z’ubuvuzi bahabwa, anabizeza ko ubufasha mu by’ubuvuzi buzakomeza gutangwa ku baturage bo muri aka gace.
Ibikorwa nk'ibi by'ubuvuzi si ubwa mbere Polisi ibikoreye abaturage b'iki gihugu, hagamijwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage baho, binyuze mu gutanga serivisi z’ibanze z’ubuvuzi, gusuzuma indwara, kuvura abarwayi no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima.

Kinyarwanda
English









