Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

SUDANI Y'EPFO: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa batanze ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage basaga 450

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-8, riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) mu mujyi wa Juba, kuva  tariki ya 11-12 Kamena, batanze ibikorwa by’ubuvuzi ku buntu ku baturage b’icyo gihugu bagera kuri 454.

Ni igikorwa cyakozwe iminsi ibiri gikorwa n'iri tsinda ry'abapolisi ku bufatanye n'ingabo z'u Rwanda zikorera mu mujyi wa Juba, cyabereye ku kigo Nderabuzima cya Gudele, cyitabiriwe na Hon. Joice Bakwa, Minisitiri w’Ubuzima wa Leta ya Central Equatoria arikumwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza, umuyobozi w’itsinda rya Polisi y’u Rwanda riri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo n'abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri w’ubuzima wa Leta ya Central Equatoria, Hon. Joice Bakwa yabashimiye ibikorwa byiza na disipuline ndetse no kurengera abaturage b'abasivili no gufasha Polisi ya Sudani y'Epfo.

Yagize ati: "Ingabo na Polisi by’u Rwanda mukorera hano mu gihu cyacu muri abo gushimirwa cyane kubera ibikorwa by’ubwitange mukorera abaturage bacu, ibikorwa byanyu muri rusange bitanga umusaruro mu kurengera abaturage b'abasivili no gushimangira amahoro n'umutekano muri iki gihugu cyacu."

Hon. Bakwa yasoje ashimangira ko Minisiteri y’ubuzima yiyemeje gutanga ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi kandi yiteguye gukorana bya hafi n’abakozi ba UNMISS mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kubungabunga amahoro no gufasha abaturage.

Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza uyobora itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo, yishimiye kwakira abaturage baje kwivuza ndetse no kwisuzumisha indwara zitandukanye avuga ko amahame agenga inzego z’umutekano z’u Rwanda atari ugukumira no kurwanya ibyaha gusa, ahubwo zifite n’inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, harimo no kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

Iki gikorwa cy'ubuvuzi kibanze mu gusuzuma indwara rusange, kuvura amenyo, kuvura indwara z’amaso, gusuzuma abagore batwite, gupima isukari mu maraso ndetse no gusuzuma malaria.

Abaturage bagera kuri 454 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, harimo abagabo 82, abagore 270 ndetse n’abana 102. Abasanganywe uburwayi bose bahawe ubuvuzi bukwiye ndetse banigishwa uburyo bwo gukoresha imiti neza no kwita ku isuku haba ku mubiri, ku myambaro n'aho batuye.