Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y’Amajyepfo: Umuyobozi w’abapolisi ba UNMISS arashima abapolisi b’u Rwanda kuba bakora neza akazi

Ishami rya LONI rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryashimye itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kuba bakora neza akazi kabo mu gace kitwa Malakal. Kubashimira byabaye ubwo basurwaga ku matariki ya 16-17 Ukuboza 2015 n’abayobozi ba  UNMISS barimo umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu biri muri ubwo butumwa bw’amahoro, AIGP Fredrick Yiga, akaba yari aherekejwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UNMISS CP Emmanuel Butera  ndetse n’ushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’amatsinda y’abapolisi (FPU) Eko Budiman  ndetse n’uyoboye abapolisi bakora akzi kihariye mu  mujyi wa  Juba  ariwe Olivia Adiku.

Mu ruzinduko rwabo, basuye ibice bitadukanye bareba  ibikorwa by’itsinda ry’abapolisi (FPU) b’u Rwanda, bakaba barirebeye ibyo bamaze kugeraho kuva bageze muri ubwo butumwa.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) ACP Rogers RUTIKANGA yasobanuriye abo bayobozi ibyo bakora ndetse abereka uduce dutandukanye abapolisi b’ u Rwanda  bakoreramo  dukikije inkambi ya Malakal irimo impunzi 48219. CP Fredrick Yiga yashimiye kandi abandi bapolisi bo mu yandi matsinda yo mu bindi bihugu kuba bafatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda bityo asaba ko iyi mikoranire myiza yakomeza

Bimwe mu bibazo bamugaragarije ni ibyerekeranye n’ibikoresho  by’akazi byaheze Juba na Mumbasa. AIGP Yiga yashimiye abapolisi b’u Rwanda kubera gukora cyane bagaragaza n’ubwitange abizeza kuzakemura icyo kibazo cy’ibikoresho ku buryo bizabageraho mu gihe kitarambiranye.   Yatemberejwe inkambi yose ya Malakal  aho  yagiye asura ibice bitandukanye harimo aho abapolisi bakorera,aho bahera impunzi imfashanyo zirimo  ibiryo ,imyenda,  ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kuzenguruka inkambi AIGP Fresdrick YIGA n’abamuherekeje berekeje ku cyicaro cy’ubutumwa bw’amahoro UNMISS,  aho  yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye ba Malakal bakaba  barabahaye  ibikoresho bitandukanye birimo imyenda n’ibindi. Yasabye abapolisi gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano neza mu nkambi.

AIGP Yiga yakomeje uruzinduko rwe  asura umuhuzabikorwa wa Leta ya  Upper Nile (Malakal) aho  yamusobanuriye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibiro bye,abapolisi bari mu butumwa ndetse n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda.

AIG Fredrick YIGA yagiranye kandi inama n’abapolisi  bo mu  bihugu bitandukanye bakora  akazi kihariye  (UNPOL ) ndetse n’abayobozi b’amatsinda  y’abapolisi (FPU). Yatangiye abashimira akazi  bakora mu Ntara  ya Malakal,anabasaba gukomeza kugira umurava n’umuhate mwinshi mu  kazi ndetse anaboneraho kubifuriza Noheri  nziza n’Umwaka   mushya  wa 2016.

CP Emmanuel BUTERA mu ijambo rye yashimiye inzego  zose  za Polisi mu ntara  ya Malakal kubera umurava n’ubwitange bafite mu kazi  kabo ndetse  bagaragaza  gukora akazi kinyamwuga.