Kuwa gatatu tariki ya 4 Kamena, abapolisi 30 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri sudani y’amajyepfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza no gukora akazi kabo neza
Umuyobozi w’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) Frederic Yiga ari nawe wabambitse iyo midari, yashimiye abo bapolisi b’u Rwanda uko bitanga mu kazi kabo baharanira kugarura amahoro muri iki gihugu.
Akaba yaragize ati:”Ndabashimira kubera imikorere yanyu myiza, uko mwitanga mu gucunga umutekano w’abasivile hano muri Sudani y’epfo ndetse n’uko mufasha abapolisi ba Sudani y’amajyepfo mu kubaka ubushobozi”.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri sudani y’amajyepfo, bakaba baha ubumenyi abapolisi ba Sudani y’amajyepfo kugenza ibyaha, uko bacunga umutekano wo mu muhanda, ikoranabuhanga n’ibindi.
Yiga yakomeje ashimira cyane u Rwanda kuba rugira uruhare runini mu gufasha Sudani y’Amajyepfo kwiyubaka no kwiteza imbere nyuma y’igihe gito ibonye ubwigenge.
Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, uhagarariye abarimu b’igisha abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo UNAMISS yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ubushobozi rufite ruharanira kugarura amahoro ku isi, no guha ubumenyi Polisi y’u Rwanda ifite izindi Polisi.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi hafi 600 bari mu butumwa butandukanye no mu bihugu bitandukanye aribyo Haiti, Cote d’Ivoire Mali, Liberiya n’ahandi.
Kinyarwanda
English











