Iyo midali bayambitswe n’umuyobozi wungirije uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu Bwana Mustapha Soumare. Abambitswe imidali ni 28 basanzwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo bayambitswe tariki ya 9 Nzeri 2015 mu Mujyi wa Juba, ibirori byo kwambikwa iyo midali byabereye mu kigo cyitwa Thong Ping.
Aba bapolisi b’u Rwanda banahawe kandi impamyabushobozi z’ishimwe n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo Assistant Inspector General of Police Frederick Frederick YIGA.
Umuyobozi wungirije uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu Bwana Mustapha Soumare yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba ifasha umuryango w’Abibumbye ikohereza abapolisi barwo mu butumwa muri icyo gihugu.
Yashimiye cyane abapolisi b’u Rwanda ubwitange no kwitwara neza bagira mu kazi, imikoranire n’imibanire myiza hagati y’abaturage ndetse n’abandi bapolisi mu kazi ka buri munsi.
Mustapha Soumare akaba yarakomeje avuga ko kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu byohereza abasirikare n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Ku munsi ukurikiye, ni ukuvuga tariki ya 10 Nzeri abapolisi b’u Rwanda 170 (RWA FPU I), bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi zo mu bihugu byose biri muri ubu butumwa Assistant Inspector General of Police Frederick YIGA akaba yari kumwe n’ushinzwe ibikorwa bya polisi muri UNMISS CP Emmanuel BUTERA, bakaba baragiranye inama n’abo bapolisi b’abanyarwanda mu kigo cyitwa Thong Ping.
Umuyobozi wa Polisi zo mu bihugu byose biri muri ubu butumwa yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda mu kazi bajemo muri Sudani y’Amajyepfo akomeza ashimira muri rusange abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga, ubwitange mu kazi , imyitwarire myiza maze abasaba gukora cyane kugira ngo amahoro agaruke muri Sudani y’Amajyepfo, abifuriza kuzasohoza neza ubutumwa bajemo.
Assistant Inspector General of Police Frederick YIGA akaba kandi yarashimishijwe n’ukuntu polisi y’u Rwanda yongereye umubare w’abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino, asoza ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba yohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo ndetse no kuba umubare w’abapolisikazi bariyo ari munini.
Kinyarwanda
English











