Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basangije ubumenyi mu by’umutekano bagenzi babo ba Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umurynago w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS)  basangije ubumenyi bagenzi  babo bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo ku bijyanye no gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubu bumenyi babubasangije kuri uyu wa 27 Mutarama 2021  mu mahugurwa yateguwe n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu(FPU-3),itsinda ryiganjemo ab’igitsina gore baba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba. 

Aya mahugurwa yibanze ku kugaragaza uko barwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no gukemura amakimbirane ashingiye  ku gitsina n’ibindi bitandukanye. Aganiriza abahuguwe, uyoboye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda Senior Superintendent of Police (SSP) Janet Masozera  yagaragaje ibibazo by’ibanze n’ibimenyetso by’ibanze by’abakora ihohotera rishingiye ku gitsina.

SSP Masozera yagaragaje ko abagore n’abakobwa bari mu bantu bibasirwa cyane n’ubwoko bwose bw’ihohotera rishingiye ku gitsina, hakaba ubwo babivuga ntibyitabweho cyangwa se hakaba ubwo batanirirwa babigaragaza. 

Yavuze ko byose bireba inzego z’umutekano kugira ngo zite ku bantu bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohotera rikorerwa mu ngo.

Yagize ati  “Abakora mu nzego z’umutekano nibo bagomba gutegura gahunda bagashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ndetse bagasaranganya ubumenyi na bagenzi babo b’abapolisi aho bakorera mu mitwe itandukanye. Bakaganira ku kamaro n’uruhare rwabo mu gutuma abahohoterwa bumvwa ndetse bagahabwa  ubutabera.”

SSP Masozera yakomeje asobanura ko abapolisi akenshi aribo bagomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa ibibazo bijyanye no gukubita bikabije, bakaba ari nabo bafite inshingano zo gukusanya ibimenyetso, bakamenya ko uwahohotewe yahawe ubuvuzi.

Yagize ati  “Ni inshingano zacu nk’abapolisi ko buri gihe twitegura guhangana n’ibyaha  bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’andi makimbirane, gufasha abakeneye  kurindwa ndetse tukababa hafi kuko no mu bihe by’amahoro ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ntibijya bihinduka.”

Aya mahugurwa ari muri bimwe  mu bikorwa by’intumwa z’umuryango w’abibuimbye zir  mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gufasha Polisi ya Sudani y’Epfo.