Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga Igihugu cya Sudani y?Epfo cyateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ni irushunwa ry?amahoro (Peace Marathon). Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y?imyaka 10 iki gihugu kibonye ubwigenge. Irushanwa ryabereye i Malakal, abapolisi b?u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye bwo kubungabunga amahoro bararyitabiriye ndetse bitwara neza.
Iri rushanwa ryari ryanitbiriwe n?abasirikare b?u Rwanda, abo mu Buhinde ndetse n?abandi basivili bari mu butumwa bwihariye bw?umuryango w?abibumbye bakorera i Malakal. Mu isiganwa ry?ibirometero 7.5,(7.5km) abapolisi b?u Rwanda bihariye imyanya 5 mu myanya 10 ya mbere.
Sergeant Ndagijimana Enock yatsinze mu kiciro cy?abagabo naho Police Constable (PC) Twagirayezu Deo aba uwa gatatu yegukana umudali w?umuringa (Bronze). Sergeant Ndagijimana Ephrem, Corporal Habimana Patrick na Sergeant Ali Muhizi baje ku mwanya wa Gatandatu, uwa Karindwi n?uwa Cyenda.
Mu kiciro cy?abagore, umupolisikazi witwa, Corporal Umureweneza Emertha yegukanye umudali wa Feza( Silver).
Umuyobozi w?abapolisi baba i Malakal, Mikala Christian niwe wari uyoboye ibirori, yashimiye uruhare rw?intumwa z?umuryango w?abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y?Epfo. Yabasabye gukomeza uwo murava wo kugarura amahoro n?umutekano muri iki gihugu gishya ku Isi.
Mikala yashimiye abatsinze amarushanwa yo kwiruka yateguwe ku munsi w?ubwigenge bw?iki gihugu, yavuze ko kubaka amahoro bitareberwa mu mutekano gusa ko ahubwo binareberwa mu bikorwa byubaka imibanire y?abantu.
Kinyarwanda
English









