Trending Now

Sudan y'epfo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abaPolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye

Umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana kuri uyu wa 8 Nzeri, yasuye abaPolisi bagera kuri 350 bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UNMISS) Sudan y’epfo.

Muri aba baPolisi harimo abo mu   itsinda rya (FPUs) bafite inshingano zo gucunga umutekano w’impunzi ndetse no kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye bakorera mu murwa mukuru Juba, hakaba n’abapolisi bo mu itsinda rya (IPOs) bakora nk’abajyanama n’abagenzuzi.

Mu ijambo rye IGP  Gasana yasabye aba bapolisi kurushaho gukora kinyamwuga.

Yagize ati: ‘’ imyitwarire myiza, gukunda akazi nibyo bifasha abapolisi b’u Rwanda hirya no hino ku isi gusohoza neza ubutumwa igihugu cyiba cyabatumye, twizera ko iyi myitwarire izakomeza kubaranga kugeza mushoje imirimo yanyu mugatahukana ishema mugihugu cyanyu.’’

IGP Gasana asoza asaba aba bapolisi kujya bazirikana indagagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda aho ari hose, gukorana neza nabagenzi babo baturuka mu bindi bihugu, kuko bizabafasha gukora neza insingano zabo.

kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 587 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudan y’epfo, muri bo 559 bari mu matsinda abiri (FPUs) akorera mu murwa mu kuru Juba, irindi tsina rya (FPU) rigizwe n’abapolisi kazi rikorera mugace ka Malakal, mugihe 28 bakora nka IPOs (Police officers) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu buzwi nka UNMISS.

Mu mwaka 2011 Polisi y’u Rwanda (RNP) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Sudan y’epfo (SSNPS) agamije ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo guhana hana amakuru, guhana amahugurwa ndetse n’impuguke zifite ubumenyi butanduikanye.

URwanda rumaze gutanga amahugurwa ku bapolisi ba Sudan y’epfo, mubyiciro bitandukanye kugeza ku masomo ahabwa ba ofisiye bakuru muri za Polisi z’ibihugu byombi. (Police Senior Command and staff course)

Kurundi ruhande ubuyobozi bwa UNMISS bushimira abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’epfo umurava bakorana haba mubikorwa byo kurinda abaturage ndetse no muzindi nshingano baba bahawe.