Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’intumwa zo muri Nigeria zasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa 22 zasuye u Rwanda ziturutse muri Nigeria.

Ni Itsinda rigizwe n’abanyeshuri 15 n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gitangirwamo amasomo y’umutekano (NISS) mu murwa mukuru (Abuja) bari mu rugendoshuri mu Rwanda, mu rwego rwo guhuza amasomo biga n’ibikorwa n’inzego z’umutekano, rufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ukwihuza kw’Isi n’imiryango y’ibihugu byo mu Karere n’uruhare bigira mu iterambere rirambye muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yabasobanuriye ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ugaragarira buri wese biturutse ku buyobozi bw'icyerekezo butanga umurongo ufatika wo guharanira ko ‘Abanyarwanda bakora imirimo yabo bizeye umutekano.’

IGP Namuhoranye yagize ati: “Tugendeye ku murongo w’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, wo guharanira ko abanyarwanda n’abarutuye bakora ibikorwa byabo batekanye, twihutiye kuvugurura imikorere hibandwa ku gukumira ibyaha binyuze mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe kugabanya ibyaha n’umubare w’abanyabyaha bafatwa bagafungwa.

 “Benshi mu rubyiruko bagira uruhare mu gukumira ibyaha, aho kuri ubu abarenga miliyoni imwe bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, hashinzwe amatsinda yo kurwanya ibyaha cyane mu mashuri yisumbuye, hashyirwaho imboni z’impinduka zigizwe n’abanyuze mu bigo ngororamuco, ibyo byose bigaragaza umubare munini w’urubyiruko utagira uruhare mu byaha ahubwo wiyemeje guharanira umutekano w’igihugu na gahunda z’iterambere.”

Yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano by’umwihariko uwo mu muhanda, hakoreshwa kamera, bikagabanya umubare w’abapolisi boherezwa mu muhanda. Si ibyo gusa kuko ari n’uburyo bwihuse bufasha mu kugaragaza amakuru yizewe ku makosa akorwa mu mihanda, gutanga ubutabera, kurwanya ruswa no gushimangira ubunyamwuga.

Bahawe ikiganiro kirambuye ku ruhare rw’umutekano urambye mu iterambere ry’igihugu, umusingi w’uburyo bugezweho bwo gucunga umutekano,” mu kubagaragariza urugendo Polisi y’u Rwanda yaciyemo mu kuvugurura imikorere hagamijwe kunoza umutekano, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, amahugurwa n’ibikorwa by’umutekano haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, iterambere ry’ikoranabuhanga, ubufatanye na Polisi n’izindi nzego zo mu bindi bihugu n'ibindi.

DE Egbeji, Ushinzwe amasomo akaba n’Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gitangirwamo amasomo y’umutekano waje ayoboye izi ntumwa, yavuze ko uru rugendoshuri barimo rukubiye mu masomo y’amezi 10 bamara biga, aho bagenzi babo na bo bari mu bindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyatoranyijwe gukorerwamo urugendoshuri rw’umwaka, abishimangira atya ati: “Kwiga bitangirira mu rugo… Afurika.”

Ati: “Dushobora kwigira mu bindi bihugu byo ku isi, ariko tugomba guhera kuri Afurika. Twaje kureba ibyo u Rwanda rwigira ku kwihuza kw’isi ndetse n'inyungu rubibyaza, ariko kandi hari n’ibyo u Rwanda rushobora kwigira kuri Nigeria.

Yunzemo ati: “Twaje mu Rwanda guhura n'abenegihugu ndetse n’inzego za Leta y'u Rwanda kugira ngo turebe uko iterambere ry’Isi rigendana n’iterambere ry’imbere mu gihugu. Ikigamijwe ni ugusangira ibitekerezo tugaharanira ko habaho Afurika yunze ubumwe kandi yungukira mu kwishyira hamwe n’iterambere ry’Isi.”

Biteganyijwe ko bazakomeza urugendoshuri basura n’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.