Agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo irikorerwa abagore n’abana mu karere ka Kicukiro ryashyizweho mu 2013.
Umuyobozi w’ako gashami Assistant Inspector of Police (AIP) Carmel Intijumurerwa yasobanuye ko kigisha ibyiciro by’abantu bitandukanye, ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa, ingaruka zabyo, haba ku wabikoze ndetse n’ababikorewe, ingaruka bigira ku miryango ya ndetse no ku muryango mugari nyarwanda.
AIP Intijumurerwa yavuze ko aka gashami ayobora kakira ibirego bijyanye na ririya hohoterwa maze ibiri mu bubasha bwako kakabikemura, naho ibirenze ubushobozi bwako kakabyohereza mu Isange One Stop Center no mu zindi nzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo kagejejweho kibonerwe umuti urambye.
Yavuze kandi ko mu byo aka gashami gakora, harimo kugira inama abafitanye ibibazo mbonezamubano nk’amakimbirane ashingiye ku kudakoresha neza umutungo w’urugo.
Yagize ati:"Iyo twakiriye ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaba ari umugore wahohotewe cyangwa umwana, dukora dosiye tukayishyikiriza ubushinjacyaha n’izindi nzego zibishinzwe."
AIP Intijumurerwa yavuze ko aka gashami na none kamaze guhugura umubare munini w’abantu ku bijyanye n’iri hohoterwa no kubereka uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira, abahuguwe bakaba barimo abanyeshuri n’abagize Komite zo kwicungira umutekano.
Yasobanuye ko ku munsi aka gashami kakira ibirego bya ririya hohoterwa bigera kuri bitandatu, hakaba hiyongeraho ibitangirwa kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda muri aka karere, naho ku mwaka kakaba kakira ibiri hagati ya 320 na 380.
Yagize ati:"Kera abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe cyangwa ko umugabo yamukubise. Ubu byarahindutse kubera ubukangurambaga buhoraho. Ibyiciro by’abantu byose bisigaye bizi uburenganzira bwabyo ariko kandi bake bakibiceceka bakwiye kubireka."
AIP Intijumurerwa yasobanuye ko ibirego aka gashami abereye umuyobozi kakira harimo ibyo hagati y’abashakanye nko guhozwa ku nkeke, gutotezwa, no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku mbaraga, guta urugo, no guharikana.
Yasoje asaba buri wese kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyo byaha atanga amakuru ku gihe abyerekeye.
Yibukije nimero za terefone zitishyurwa zihamagarwa hatangwa amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari: 3512, 112 n’izishyurwa ari zo: 0788311117 na 0788311327.
Si muri Kicukiro aka gashami kashyizwe honyine. No mu tundi turere karahari. Polisi y’u Rwanda ikaba yaradushyizeho kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira ibyaha by’iri hohoterwa, ibyo bikajyana no gufasha ababikorewe.
Utwo dushami twiyongera ku Isange One Stop Centers 17 mu turere tw’igihugu ndetse n’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyo byaha (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection), ibi kimwe n’izindi ngamba Polisi y’u Rwanda ikaba yarabishizeho kugira ngo irusheho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana.
Mu gihe tuvuga imikorere y’aka gashami, ku itariki 16 Ukwakira 2015 Polisi y'u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yatangije mu gihugu hose ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana-Hera ubu-Umutekano ni inshingano ya buri wese."
Iki gikorwa cyajyanye kandi no gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwegereza serivisi abaturage hakoreshejwe imodoka irimo, aho abapolisi bakemurira ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha mu buryo butandukanye abarikorewe nko kubagira inama no kubafasha mu bijyanye n’ubutabera.
Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu miryango, n’irikorerwa abana byagabanyutse ku kigero cy’10.6 % mu myaka ine ishize, mu 2010 Polisi y’u Rwanda ikaba yarakiriye ibirego 2527 bya biriya byaha naho umwaka ushize bikaba byari 2258.
Kinyarwanda
English











