Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange, banatanga amazi meza ku baturage batishoboye.
Ni umuganda witabiriwe n'abo mu nzego z'umutekano imbere mu gihugu n'abaturage batuye mu gace ka 5e Arrondissement mu Mujyi wa Bangui, aho basukuye umuhanda n'inkengero zawo hakurwaho imyanda n'ibihuru biwukikije.
Nyuma y'umuganda kandi abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFU1-10 batanze amazi meza ku baturage batuye mu rusisiro rwa Kalongo 2, bagorwa no kubona amazi bitewe no gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi yo kunywa no kwifashisha mu bikorwa by'isuku.

Umuyobozi wa 5e Arrondissement (Mayor) Yemo Guy Blaise, yashimiye abapolisi b'u Rwanda ku gikorwa cyiza cyo kwifatanya n'abaturage mu muganda.
Yagize ati: "Akarere kacu by'umwihariko kungukira byinshi mu kuba tubafite nk'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Santrafurika. Iki gikorwa kiragaragaza ubufatanye bukomeye n'umutima mwiza wo guharanira imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage."
U Rwanda rufite amatsinda ane y'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro muri Santrafurika akorera mu bice bitandukanye by'igihugu birimo umurwa mukuru Bangui hakorera amatsinda abiri; RWAFPU1 na RWAPSU, ahitwa Kaga Bandoro mu majyaruguru y'igihugu habarizwa itsinda RWAFPU2 na Bangassou mu Majyepfo y'iburasirazuba hari itsinda rya RWAFPU3.


Kinyarwanda
English










