Abapolisi b’u Rwanda 188 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, bambitswe imidali yo kubashimira igihe cy'umwaka bamaze bacungira umutekano abaturage b'abasivili muri icyo gihugu .
Abambitswe imidali ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU-3 n’abandi umunani badakorera mu matsinda (IPOs).
Umuhango wo kubambika imidali wayobowe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri UNPOL, (Commissioner General) CG Amir Arfaoui witabiriwe n’uhagarariye Inyungu z'u Rwanda muri Santrafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba n’abandi bari bahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu.
Mu ijambo rye CG Amir Arfaoui, yavuze ko imidali bahawe ari ikimenyetso cy’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi ko kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gutanga imidali ku bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa, ntabwo ari ukurangiza umuhango gusa ahubwo ni ikimenyetso cyo kuzirikana umuhate, umurava n’ubwitange byabaranze mu kazi. Mwabaye indashyikirwa, murangwa n’ubwitange, ikinyabupfura no kutirebaho ari nabyo byabafashije mu kubahiriza inshingano zanyu."
CG Amir Arfaoui yasoje ashimira buri umwe ku ruhare yagize mu kuzuza inshingano mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gucungira umutekano aho bari bashinzwe batibagiwe n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Santrafurika ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, itsinda RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro ndetse na RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou.




Kinyarwanda
English











