Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bazindukiye mu muganda rusange

Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-3 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama, bifatanyije n’abaturage bo mu Ntara ya Mbomou mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Bangassou, umudugudu wa Ngombe cyaranzwe no gusukura umujyi hakurwaho imyanda inyanyagiye mu muhanda no mu nkengero zayo, gutema ibihuru no gusukura imiferege mu rwego rwo gukumira indwara ya malaria n’izindi ziterwa n’umwanda.

Senior Superintendent (SSP) Athanase Ruganintwari uyoboye itsinda RWAFPU-3, yari kumwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa barimo; Umukuru w’Intara, Madamu Bengwere Pierrette, Komiseri wa Polisi Theodore Greraze n’umuyobozi w’Ingabo muri iyo Ntara n’abahagarariye umuryango w’Abibumbye muri ako gace.

Umuyobozi w’Intara ya Mbomou, Madamu Bengurre  yashimiye iki gikorwa cy’umuganda n’ibindi bikorwa by’ubukorerabushake abapolisi b’u Rwanda bakomeje kugenda bagaragariza abaturage.

Yagize ati: "Iki gikorwa cyateguwe n'Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda ni icyo gushimirwa mu by'ukuri kuko gisobanuye byinshi. Twinjiye mu bihe by'imvura ni ngombwa rero ko dukuraho ibihuru, n'indi myanda yose kugira ngo turwanye indwara nka malaria n'izindi ziterwa n'umwanda."

Yasabye abaturage bo mu mujyi wa Bangassou, kubigira umuco nabo ubwabo umunsi wo ku wa Gatandatu bakajya bakora umuganda  kugira ngo babashe gutura mu mujyi ufite isuku.

Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi RWAFPU-3, Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, mu butumwa yagejeje ku baturage  bawitabiriye, yabashimiye kuba baje kwifatanya na bo, avuga ko umuganda ari igikorwa cy’umuco gifasha mu kwishakira ibisubizo kikaba n’ikimenyetso cyo gusenyera umugozi umwe mu rugendo rw’iterambere. 

Yagize ati: “Ndabashimira kuba mwaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cy'umuganda.  Umuganda rusange ni kimwe mu bikorwa  bifasha mu guhuza abaturage hagamijwe gufatanyiriza hamwe mu  kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo, bimwe muri byo byari kuzatwara igihe kirekire hatabayeho ubufatanye bakabasha kubikemura.” 

Yashimangiye ko umuganda bawuteguye bashingiye ku bufatanye basanzwe bagirana n'abaturage abasaba gukomeza kujya bawitabira no gukomeza gufatanya   mu bikorwa byo guteza imbere umutekano n'imibereho myiza.

Mbokakette Richard, umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda, yishimiye igikorwa cy’Umuganda batojwe kandi bahuriyemo n’abanyarwanda, avuga ko ari urugero rufatika rw’umuco batagiraga, ariko ko ku bw’umusaruro uvuyemo biturutse mu bufatanye, ari igikorwa na bo bakwiye gukomerezaho bakakigira umuco.”

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique. 

Uretse Itsinda RWAFPU-3 rikorera mu gace ka Bangassou gaherereye hafi mu bilometero 725 uturutse mu Murwa mukuru Bangui, andi matsinda ni RWAFPU I na RWAPSU akorera mu murwa mukuru Bangui,  n’itsinda RWAFPU II rikorera ahitwa Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse Bangui.