Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe Niyonsenga Olivier w’imyaka 20 atwaye moto ifite ibirango RD 914W na Twizerimana Etienne w’imyaka 21 yari atwaye moto ifite ibirango RD 374Q. Aba bombi buri umwe yari ahetse imifuka 2 yuzuyemo amasashe, bari bayavanye mu gihugu cya Uganda bayinjiza mu Rwanda, bafatiwe mu Kagari ka Cyembogo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Hari abaturage ba Uganda bazana ariya masashe ku ruhande rw’u Rwanda bakahahurira n’abanyarwanda baje kuyafata. Niko byagendekeye bariya basore baraye bafashwe, bagiye kuyafata aho abagande bayarambitse ku butaka bw’u Rwanda abaturage baduha amakuru tubafata bayahetse kuri ziriya moto.”
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Ati “Si ubwa mbere abaturage badufasha kurwanya ibyaha, usibye bariya barimo kwinjiza amasashe mu Rwanda hari n’abajya baduha amakuru tugafata abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu. Turashimira abaturage kandi tubasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bayatangira ku gihe.”
Kuri uwo munsi na none mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga hafatiwe uwitwa Nyirazaninka Devotha w’imyaka 19, yafatanwe amasashe ibihumbi 4800.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Nyirazaninka yafashwe mu gitondo saa yine, yafashwe yikoreye ariya masashe ari mu mufuka.
Yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko abonye umuntu wikoreye ibintu kandi afite ubwoba. Abapolisi bahise bakurikira uriya mukobwa bagira ngo ni urumogi yikoreye basanga ni umufuka wuzuyemo amasashe.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo mukobwa amaze gufatwa yavuze ko hari umuntu wari umuhaye akazi ko kuyamutwaza yikanze abapolisi we yahise acika.
Impuguke mu bidukikije mu Rwanda zivuga ko amasashe atari meza ku bidukikije kuko iyo ageze mu butaka atabora bityo bikagira ingaruka ku burumbuke bw’ubutaka. Amasashe kandi iyo atwitswe, umwotsi wayo uhumanya ikirere bikagira ingaruka ku buzima bw’ibinyabizima.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 rivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English










