Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bari mu ruzinduko rw'akazi mu Mujyi wa Doha muri Qatar, aho bitabiriye imurikabikorwa n'inteko y'uyu mwaka ihuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano n'ituze rusange 'Milipol Qatar 2024'.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, ari na we uyobora urwego rushinzwe umutekano w'imbere muri icyo gihugu (Lekhwiya); Nyakubahwa Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi, mu bijyanye n'umutekano n'ingamba zo kurushaho kunoza umubano.
Aba bayobozi bombi kandi bahagarikiye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y'u Rwanda na Lekhwiya, urwego rushinzwe umutekano muri Qatar, agamije kongerera imbaraga, ubufatanye busanzweho n'inyungu zihuriweho hagati y'ibihugu byombi.
Yashyizweho umukono na DIGP Sano ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda na Maj. Gen Hamad Hassan Al Sulait ku ruhande rwa Lekhwiya yo muri Qatar.
Akubiyemo ingamba z'ubufatanye hagati y'inzego zombi mu byerekeranye no gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano n'uburyo bwo guhugura abashinzwe umutekano.
Impande zombi zemeranyije kurushaho guteza imbere ubufatanye no kongera ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho.
Aya masezerano kandi agamije kwagura urubuga mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa byo guhangana n'ibyaha bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere.