Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi, habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 20 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,256.
Bagizwe n’abahungu 1,777 n’abakobwa 479, barimo abazajya gukorera mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS).
Abanyeshuri 147 muri bo, barimo no kwiga amasomo ya Kaminuza mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), mu mashami atandukanye arimo; Amategeko, Ikoranabuhanga, Indimi n’Ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuba barahisemo uyu mwuga kugira ngo bifatanye na bagenzi babo gukorera igihugu.
Yagize ati: “Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje. Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje; bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza mwahisemo.”
Yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho bazaba bari hose.
Yakomeje ati: “Muzakomeze kandi ubufatanye buhari n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, kuko ibyiza by’abaturarwanda ari byo twese duharanira.”
Yashimiye n’ababyeyi babo babakanguriye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gutanga ibishoboka byose kugira ngo Polisi y’u Rwanda ibone ibikenewe byose mu kuzuza neza inshingano zayo.
Minisitiri Biruta yagaragaje ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari isomo ryo gushingiraho mu gushyira umutekano imbere.
“Urugendo rw’amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo rwatwigishije ko dukwiye guhora dushyize umutekano imbere kuko twawubuze ku kigero kidafite ikiri munsi yacyo.
Mu myaka 30 ishize, abanyarwanda twafatanye urunana bituma Igihugu cyacu kiba urugero rwiza rwo kwiyubaka no gutera imbere bizira gusubira inyuma. Ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe kw’abanyarwanda.
Kugira ngo dukomeze iyo nzira y’iterambere rero, birasaba kugira umutekano binyuze mu kugira igipolisi gikora kinyamwuga, gifite ubuhanga, imbaraga, ibikoresho bigezweho n’imyifatire myiza bikomoka mu mahugurwa nk’aya dusoje uyu munsi n’ayandi atandukanye. “
Yashimangiye ko ari byiza uyu munsi kwishimira ko umutekano mu gihugu cyacu wifashe neza muri rusange, ariko tunazirikana ko hari ibyaha n’ibindi bibazo bikigaragara birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bitandukanye bigihungabanya abaturage.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe bamaze mu mahugurwa, abanyeshuri bigishijwe amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kazi ka gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.
Yavuze kandi ko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza; abaturage batishoboye bo mu murenge wa Gishari barenga 1,300 muri uyu mwaka, haterwa n’ibiti ibihumbi 250 by’ubwoko butandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije .