Muri Rwanda Day Toronto 2013, yari iri kubera mu mujyi wa Toronto muri Canada, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abanyarwanda bayitabiriye kutararuza imico mibi y’ayo mahanga barimo, ahubwo bakibanda ku guhaha ibyiza n’ubumenyi byabagirira akamaro, ndetse bikanakagirira igihugu cyabo.
Ubwo yahuraga n’abanyarwanda bahuriye muri Rwanda Day, yabereye Toronto muri Canada, kuwa gatandatu tariki 28 Nzeri 2013, Perezida Kagame yabasabye kutagera mu mahanga ngo usange biga imico mibi yaho, ababwira ko ahubwo bagomba kumera nk’abagiye guhaha kandi ko ntawe uhaba ibibi.
“Imico mibi ntawayigendera ibirometero igihumbi, kuko n’aho muba mwavuye imibi irahari…Njye nagenze nkamwe, ntabwo nagenda ibirometero igihumbi njyanywe no kwiga imico mibi.”
Perezida Kagame kandi, yavuze ko u Rwanda rwapfuye inshuro imwe, ariko rutazongera gupfa indi ya kabiri.
Ubwo yabwiraga abanyarwanda baba muri aya mahanga, aho u Rwanda rugeze, nyuma y’ibihe bibi rwanyuzemo mu myaka 20 yonyine ishize, ubu rukaba rugeze heza ho gushimwa na benshi, yabahaye ikizere ko u Rwanda rutazongera gupfa.
Yagize ati : “Twebwe nk’abanyarwanda rero ntabwo twapfa kabiri, twapfuye rimwe, ibyo birahagije, byaba ari ishyano gupfa bwa kabiri, ntidushobora kubyemera.”
Aha yabwiye abanyarwanda ko kugira abanyarwanda bazima, ari ikintu kireba abayobozi bose ndetse n’abanyarwanda bose, atari inshingano za Perezida gusa.
Yavuze ko atifuza ko abanyarwanda baba abantu bahera ku bintu bimwe badatera imbere mu nzego zose.
Ati : “Ntabwo dushaka abanyarwanda bafite umutekano, ariko badafite ibyo kubatunga, bacyicwa n’indwara zitica abandi, …..Nta munyarwanda ndumva avuga ko yifuza kwirirwa ubusa akarara ubusa.”
Perezida Kagame yasobanuriye abari muri Rwanda Day Toronto icyo Agaciro ari cyo
Perezida Kagame yafashe umwanya wo gusobanurira abanyarwanda baba muri Amerika ya ruguru by’umwihariko abo muri Canada, abasobanurira neza Agaciro kabo nk’abanyarwanda icyo ari cyo ndetse n’uburyo bagomba kumenya abo ari bo ntibapfe kwiroha mu mico itari myiza y’aho baba bari.
Yagarutse ku kuba bamwe muri bo baba bafite ubwenegihugu bw’ahandi mu bihugu barimo, ariko bakwiye kutareka ubunyarwanda bwabo kandi ko icyo baba barabaye cyose, banifuza kuba cyo, ntacyo bitwaye, gusa bakwiye kwibuka u Rwanda kandi bakagerageza kugira icyo barukorera, bakarufasha mu gutera imbere.
Yanenze cyane abantu bakunda kumva ko nta kintu kiza kigomba kuva muri Afurika, ugasanga hari n’abiyumvisha ko niba u Rwanda rugeze ku kintu cyiza, ari uko byanze bikunze hari undi umuntu uri inyuma yabyo, nyamara atari byo.
Mu rwego rwo gushyigikira Agaciro ka Kinyarwanda, aha Perezida Kagame yahise ababwira ko ibibazo byinshi babona biba ku Rwanda, biterwa n’uko gusa Abanyarwanda bo bamaze guhitamo, bakemera kuvuga ko bashoboye kugira ibyo bikorera bakanabigaragaza kandi bakabigeraho.
Ngo iyi ikaba ariyo mpamvu hari abatarabyishimiye, bahora babinenga batumva ko byagenda uko batabishaka kubona u Rwanda rwagera kuri ibyo byose ntawundi byitirirwa ko bishingiyeho.
Yagize ati : “Ikikwereka ko u Rwanda rugomba kuba ruri mu nzira nziza, ni amacumu ruterwa ntiruhutare.”
Perezida Kagame yanenze cyane abafite ibyo birirwa bavuga ko bakora ikitwa politiki nyamara atari yo koko, aho yasobanuye ko politiki nyayo ubundi iba ari uko abavuga ko bayikora bafata umwanya wo kuganira ku bibazo bifatika n’uburyo byashobora gukemurwamo, aho kumara umwanya baganira ku bantu.
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda bari muri Rwanda Day Toronto 2013, kutagira na rimwe ubwo bagira umwanya wo guta igihe cyabo, kuko ngo iyo umuntu ataye igihe akora ibitari byo, biza kumusaba gukoresha igihe cy’ibindi mu mwanya utari uwabyo.
Inkuru dukesha urubuga rwa presidency.gov.rw