Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro yafashe umucuruzi (Agent) ukorana na kimwe mu bigo bicuruza serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwafashwe yitwa Mutabazi Jean Luc w’imyaka 28, yafatanwe amafaranga y'u Rwanda y’amahimbano ibihumbi 100 yahaga abakiriya bamugana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Mutabazi byaturutse ku muturage witwa Kalisa Alphonse w’imyaka 37, yari amaze kubikuriza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 13,400 yajya kuyishyura kuri Banki bagasanga amwe muri ayo mafaranga ni amiganano.
Yagize ati “Kalisa yohererejwe amafaranga ibihumbi 13,400 kuri telefoni ye ngendanwa n’umuturage wari umutumye kumwishyurira amazi muri imwe muri Banki zikorera mu Karere ka Rwamagana. Kalisa yagiye kuri Mutabazi (umucuruzi wa serivisi zo kohererezanya amafaranga) amubikuzaho ayo mafaranga agiye kwishyura muri banki basanga inoti ebyiri za bitanu ari impimbano.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyo banki bukimara kubona ayo mafaranga ya Kalisa atujuje ubuziranenge bwahise bwihutira kubimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Kigabiro.
Ati “Polisi yahise ihagera ifata Kalisa wari ufite ayo mahimbano nawe abwira Polisi uwamubikuriye ayo mafaranga, ariwe Mutabazi. Bahise bajya aho Mutabazi akorera, yemera ko ariwe umubikuriye ayo mafaranga koko. Ako kanya abapolisi bakomeje kugenzura basanga Mutabazi afite izindi noti 18 z'ibihumbi bitanu (5000FRW) zose ari impimbano.”
Mutabazi yahise avuga ko ayo mafaranga nawe yayahawe n’umukiriya ariko ntiyabasha kumugaragaza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yibukije abacuruzi kujya bagenzura amafaranga bahabwa kugira ngo bamenye niba atari amiganano, anabibutsa gutunga utumashini dutahura amafaranga atujuje ubuziranenge. Yanabwiye ababikuza amafaranga cyangwa abayasubizwa mu gihe bahashye ikintu runaka kujya babanza kuyagenzura mbere y'uko batandukana n'uyabahaye.
CIP Twizeyimana yashimiye ubuyobozi bwa Banki bwihutiye guha amakuru Polisi ikorera i Rwamagana, anakangurira abaturage muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bihutira gutanga amakuru.
Mutabazi Jean Luc yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro kugira ngo akorerwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Kinyarwanda
English










