Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo nibwo General Landry Urlich Depot, umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Repubulika ya Central Africa yasuye ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Uyu muyobozi yishimiye amahugurwa atangirwa muri iri shuri ajyanye n'umwuga w'igipolisi.
Muri iri shuri yakiriwe n'umuyobozi mukuru wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti. Yamweretse iri shuri ndetse anamwereka gahunda y'amasomo ahatangirwa.

CP Niyonshuti yagize ati "PTS-Gishari ni rimwe mu mashuri ya Polisi y'u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n'umwuga wa Polisi, twavuga amahugurwa ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n'abitegura kuba ba ofisiye bato. Hanahugurirwa abitegura kujya mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro ndetse tunahugura abunganira urwego rw'uturere mu kwicungira umutekano (DASSO)."
CP Niyonshuti yeretse umushyitsi ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari, agaragaza ko byose bitangazwa mbere y'uko umuntu aza muri iri shuri ku buryo aza abizi ndetse Polisi nayo ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Central Africa kuba yasuye iri shuri anamugaragariza ko Polisi y'u Rwanda yiteguye gusangira ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n'amahugurwa.
Aherekejwe na CP Niyonshuti, umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Central Africa yagejejwe ahantu hatandukanye muri iri shuri yirebera bimwe mu bikorwaremezo bihari ndetse n'amasomo arimo kuhatangirwa.

Uyu muyobozi yishimiye Polisi y'u Rwanda ndetse n'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri rusange avuga ko ari ikitegererezo mu bijyanye n'umutekano avuga ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.
Yagize ati" Uruhare rw'inzego z'umutekano z'u Rwanda ni ntagereranwa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Central Africa. Nanejejwe n'amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo arasobanura ibikorwa tubonana Polisi y'u Rwanda haba hano mu Rwanda n'aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga."
Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo yabonye muri PTS-Gishari bihura neza n'amasomo ahatangirwa, ashimangira ko nabo bagiye kohereza abashinzwe umutekano bakaza guhugurirwa muri PTS-Gishari.
Twabibutsa ko uyu muyobozi mukuru wa Gendarmerie National ya Repubulika ya Central Africa, General Landry Urlich Depot n'intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itandatu.
Kinyarwanda
English











