Murwanashyaka Sultan w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa ku mupolisi kugirango ahabwe uruhushya rwo gutwara imodoka.
Tariki ya 1 Kanama uyu mwaka, nibwo Murwanashyaka yafatanywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 frw) ashaka kuyaha umupolisi warimo gukoresha ibizamini ku bantu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Murwanashyaka yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umupolisi yashakaga guha ruswa.
Yagize ati: ‘’ Mu gihe abakoraga ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo basohokaga aho bari barangije gukorera ikizamini, Murwanashyaka we yegereye umwe mu bapolisi bakoreshaga ibizamini maze amubwira ko amuha ibihumbi ijana nawe akamworohereza kubona urwo ruhushya kuko abona ibizamini yabitsinzwe. Uyu mupolisi nawe yahise yihutira kumenyesha abayobozi be, maze uyu mugabo afatirwa mu cyuho atanga ruswa.’’
CIP Kanamugire yavuze ko Murwanashyaka yanze inama yagiriwe n’uyu mupolisi kugeza aho yiyemeza gutanga ruswa.
Yagize ati: ‘’Murwanashyaka yasobanuriwe ko ntawe ubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atarukoreye , asabwa gukurikiza amategeko ariko we arinangira kugera yiyemeje gutanga ruswa.
CIP Kanamugire yakomeje agira ati:” iyo umuntu yafashe igihe gihagije akabishyira muri gahunda akiga neza amategeko y’umuhanda, nta kabuza aratsinda. Ndasaba abaturage gukurikiza amategeko no guharanira uburenganzira bwabo aho kwishora mu bikorwa bibi byo gutanga ruswa.
Yagize ati:’’ Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, mujye muzirikana ko yonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ariwe uyibona kuko adafite amikoro yo kuyigura”.
CIP kanamugire asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye y’aho igaragaye.
Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa amasezerano yabyo kugira ngo akorere umuntu ibinyuranyije n‟amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.
Mu gihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
English









