Ibi byabereye mu muhango wo gusoza amahugurwa abo bapolisi bari bamazemo igihe cy’umwaka, mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015.
Aba bapolisi uko ari 462 harimo ab’igitsinagore 51 ndetse n’abapiloti b’indege 7, bose bakaba bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ariwe wasoje ayo mahugurwa.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, ACP Denis Basabose, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera icyerekezo cyiza yahaye Polisi y’u Rwanda kijyanye no kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko uretse kuba iri shuri ritangirwamo amahugurwa ku bapolisi baba bitegura kuba ba ofisiye bato, ndetse no gutanga amasomo y’ibanze ya gipolisi, muri iri shuri harimo n’amashami atandukanye yigisha ibirebana no kubungabunga amahoro, iryigisha ubumenyingiro n’imyuga, ishami rigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Yanavuze kandi ko muri iryo shuri rya Polisi rya Gishari harimo ikigo nderabuzima, kikaba gifasha abatuye muri ako karere mu birebana n’ubuvuzi .
ACP Denis Basabose akaba yasoje ashimira abanyeshuri, umuhate bagaragaje bakurikirana ayo mahugurwa ndetse anashimira abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage b’Umurenge wa Gishari, kubera ubufatanye bwabo n’iryo shuri.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, yashimiye abo ba ofisiye bashya kubera indahiro yabo ndetse n’ibyo bize mu mahugurwa yabo. Yababwiye ko aribwo urugendo rutangiye agira ati: “ubu nibwo imirimo itangiye, mugiye kugaragaza ubushake n’ubumenyi mwigiye hano, bijyanye n’ibyo abanyarwanda babatezeho”.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yanagarutse ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba yashimangiye ko amahugurwa y’abapolisi ari ngombwa buri gihe, kugira ngo bajyane n’ibihe mu kubikumira.
Perezida Paul Kagame yanavuze ko guhabwa amahugurwa, ibikoresho n’ubumenyi bidahagije. Yagize ati “Byose bishingira ku myitwarire myiza kugira ngo abanyarwanda bagirire icyizere amategeko”.
Umukuru w’igihugu, akaba yasoje ayo mahugurwa, ashimira ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda birimo gucunga no kubungabunga umutekano w’abanyarwanda mu gihugu imbere ndetse no mu bihugu byo hanze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yasoje yizeza Polisi y’u Rwanda ko Leta izakomeza kuyifasha mu bikorwa byayo bitandukanye, anashimira ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuba bakomeje gufasha igihugu cyacu kubaka ubushobozi mu bikorwa bitandukanye.
Aba bapolisi bagizwe ba ofisiye ba Polisi ku rwego ruto ni icyiciro cya karindwi bakaba barahawe ubumenyi burebana no gukora igipolisi cy’umwuga, amategeko, kurwanya ibiza, kubahiriza amategeko yo mu muhanda, ikoranabuhanga n’itumanaho, uburenganzira bwa muntu, kurwanya ihohoterwa ritandukanye, kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Kinyarwanda
English











