Mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2013, Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana yakoze umukwabu mu murenge wa Kigabiro, wo gushaka abanyabyaha batandukanye, maze ifata abantu 61 bakekwaho kuba inyuma y’ibyaha bitandukanye bikorerwa mu mujyi wa Rwamagana.
Mu bafashwe harimo abakekwaho ubujura, gucuruza ndetse no kunywa ibiyobyabwenge 7, inzererezi ndetse n’abasabirizi 54 barimo abagabo45 n’abagore 9, bakaba barafatanywe ibiro 3 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 51,litiro 19 za kanyanga n’amajerekani 6 y’inzoga z’inkorano.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent Richard Rubagumya, yavuze ko uyu mukwabu wabaye ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo ndetse n’abaturage ukaba wari ugamije gukumira no kurwanya ibyaha, aho yakomeje anavuga ko ubuzererezi n’ubusabirizi butemewe kandi bukaba bukunze kuba nyirabayazana wo kwishora mu bikorwa bibi harimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge akaba ari nabyo bikomokaho ibyaha bitandukanye.
Yakomeje agira ati:” abenshi muri izi nzererezi bafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nko kwambura amasakoshi abagore n’abakobwa, kwambura abantu za telefoni, kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu ngo, ibi byose byangiza ndetse bikanahungabanya umutekano w’abaturage, ibi rero Polisi y’u Rwanda ikaba itabyihanganira”.
Abo bafatiwe mu buzererezi bacumbikiwe mu kigo cyibitaho kikanabagira inama cy’i Nzige naho abakekwaho ibindi byaha bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.
Superintendent Rubagumya arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka aho babikura hakurya bagamije kubicuruza mu gihugu cyacu.
Arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu n’abana n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).