Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze bashyizeho ingamba zo kurushaho kubungabunga umutekano n’isuku

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana  n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka  karere biyemeje kurushaho gukorera hamwe no gufata ingamba zikwiye kugira ngo umutekano n’isuku byiyongere kurushaho.

Babyemeje mu nama y’umutekano itaguye yabaye tariki ya 14 Nyakanga , ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Mbonyumuvunyi Radjab.

Meya Mbonyumuvunyi yagize ati:” isuku ni kimwe mu by’ingenzi  bigize umutekano; tugomba guharanira kuyigira haba aho dutuye, aho dukorera, mu bidutunga umunsi ku munsi no ku mubiri. Inzego zose zirasabwa gukomeza kuyikangurira abaturage bakayigira umuco  kuko nta suku, nta mutekano”.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’akarere ka Rwamagana; yari irimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose b’imirenge igize aka karere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana n’abandi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuzafatanya n’izindi nzego, bakagira uruhare mu migendekere myiza y’umutekano mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza kuyobora iki gihugu ku bakandida bazaza muri aka karere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana Superintendent of Police (SP) Edward Kiiza, yijeje ko abaturage bazaba bafite umutekano usesuye mu bikorwa byo kwiyamamaza bizabera muri aka karere.  Ariko kandi yasabye abaturage kuba maso nabo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mu gihe babonye icyashobora kubahungabanyiriza umutekano bakabimenyesha hakiri kare Polisi n’izindi nzego, kugira ngo habeho gukumira vuba.