Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Polisi yibukije abaturage gukomeza kwicungira umutekano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana iri kumwe n’abayobozi b’aka karere bagiranye ibiganiro n’abaturage babasaba kurushaho kwicungira umutekano hagamijwe kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ibi biganiro by’abaye ku itariki 27 Mutarama nyuma y’umuganda ngaruka kwezi wabereye mu kagari ka  Nyakabanda mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana.  Witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi  wungirije mu Ntara y’ iBurasirazuba chief Superintendent of Police( CSP) Francis Muheto ari kumwe n’ umuyobozi w’akarere ka Rwamagana   Mbonyumuvunyi Radjab.

CSP Francis Muheto yashimiye abaturage ubufatanye badahwema kugaragariza Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:’’ uruhare rwanyu mu gukumira ibyaha rurigaragaza; ibi bitwereka  ko mumaze gusobanukirwa neza ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego zitandukanye.’’

CSP Muheto yakomeje avuga ko badakwiye kumva ko bageze yo, ahubwo ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurwanya  icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya uyu mutekano.

Aha yagize ati:” Hirya no hino  aho mutuye muzi neza imiryango ibanye mu makimbirane, abana bagikorerwa ihohoterwa ndetse kenshi mwumva ubwicanyi hagati y’abashakanye. Ibi byose biri ku isonga mubihungabanya umutekano kandi bishobora kwirindwa. Buri wese akwiye kumva ko bimureba; ndetse akagira uruhare mu kubikumira atangira amakuru ku gihe ku nzego z’ubuyobozi ndetse no kuri Sitasiyo ya Polisi imwegereye.’’

CSP Muheto asoza, yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano bitabira gukora  amarondo, barwanya abajura biba imyaka mu mirima yabo n’ibindi byaha binyuranye.

Yagize ati:’’ iyo abajura baje bakiba imyaka mu mirima y’abaturage bigaragaza intege nke z’abakora amarondo; mukwiye kurushaho kunoza imikorere yayo, mukanatanga amakuru igihe mubonye umuntu mutazi mu mudugudu mutuyemo hakagenzurwa ikimugenza.’’

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Polisi y’ u Rwanda kuba yarifatanyije n’abaturage ba Rwamagana mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi.

Aho yagize ati:’’ Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’iBurasirazuba kuba bwifatanyije natwe ndetse no ku nyigisho zatanzwe hagamijwe gukumira ibyaha bitandukanye birimo , amakimbirane yo mu ngo, kurwanya inda ziterwa abana,ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.’’

Uyu muganda wakozwe n’abapolisi, abanyeshuri muri kaminuza ya Kigali (UK) ndetse n’abaturage bagera 1200.Abawitabiriye bakoze  umuhanda mushya ufite uburebure bwa kirometero 1.4km.