Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RWAMAGANA: Polisi yafatanye umugabo ibilo bine by’urumogi n’udupfunyika turenga 1,700

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama, yafatanye umugabo w’imyaka 32, ibilo bine (4kgs) by’urumogi n’udupfunyika twarwo 1,786.

Uwarufatanywe ni uwitwa Irakiza Elissa wafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Runyinya, akagari ka Runyinya mu murenge wa Gahengeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, arimo kurufunga mu dupfunyika biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Runyinya yaduhaye amakuru ko bimaze kumenyekana ko Iradukunda acuruza ibiyobyabwenge kandi ko ajya kubirangura akabibika iwe mu rugo. Tugendeye kuri ayo makuru twagiye iwe tumusangana udupfunyika 1786 tw’urumogi yari amaze gufunga n’urundi rupima 4kg yari asigaje duhita tumufata.”

SP Twizeyimana yashimiye abatanga amakuru kugira ngo aba bakwirakwiza ibiyobyabwenge bafatwe bashyikirizwe ubutabera, ashishikariza abaturage muri rusange kugira ibyabo kurwanya ibiyobyabwenge aho batuye, batanga amakuru ku bo babibonyeho bose kugira ngo bifatwe.

Iradukunda yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Fumbwe ngo akurikiranwe mu mategeko.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.