Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Polisi yafatanye abantu babiri amapaki 900 y'amasashi ya Pulasitiki atemewe gukoreshwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 14 Gashyantare, yafatanye abagabo babiri amapaki 900 y’amasashi ya Pulasitiki atemewe gukoreshwa mu Rwanda mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi. Abayafatanwe ni  Gakwaya Jean Paul na Bayisenge Said bo mu murenge wa Kigabiro akagari ka Cyanya. Bayafatanwe ubwo barimo bayakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi mu isoko rwa Rwamagana ku munsi wavuzwe hejuru.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba Chief inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko ubwo abapolisi bakoraga igenzura mu rwego  rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guca burundu ikoresha ry’amashashi, yageze mu isoko rya Rwamagana isanga aba babiri bafite amashashi agera ku mapaki  900, bayakoresha mu bucuruzi bw’inyama; aho bayapfunyikagamo inyama.

CIP Kanamugire  yavuze  ko atari ubwa mbere bakora iri genzura  bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuziranenge (RBS) bagafata abacuruzi batandukanye kandi bakanabagira inama yo kutabisubira.

Yagize ati:“ ni kenshi dufata abacuruzi bagikoresha aya mashashi atemewe, ndetse bakayapfunyikiramo abaguzi. Hari ibindi bikoresho bitandukanye bakoresha bashyiriramo abakiriya babo badakoresheje aya masashi kuko byagaraye ko agira ingaruka mbi ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu muri rusange.  Turakangurira rero aba bacuruzi  kwirinda ikoreshwa ry’aya mashashi ndetse aho umuturage abonye umucuruzi  uwo ariwe wese uyacuruza, uyapfunyikamo ibicuruzwa cyangwa uyakoresha ibindi, akaduha amakuru kuko icyo tuba ni ukurengera ubuzima bw’abaturage”.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya Ibihano bitandukanye birimo amande ndetse n’igifungo bihabwa uwafatanywe amasashe ya pulasitiki ayakoresha cyangwa ayacuruza.