Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Polisi yafashe uwatemaga ishyamba rya Leta

Kuri uyu wa 14 Gicurasi   Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yafashe uwitwa Muyoboke Hussein w’imyaka 36,  yafashwe amaze gutema ibiti 100 biri mu ishyamba ry’akarere ka Rwamagana   mu murenge wa Gishali mu kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Kibonde ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana  avuga ko hari hashize igihe  bigaragara ko ishyamba ry’akarere ritemwa ariko hatazwi uritema. Nyuma abaturage baza gutanga amakuru ko Muyoboke bajya bamubona agurisha ibiti mu baturage barimo kubaka.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Twari twarasabye abaturage gukurikirana bakamenya umuntu utema ririya shyamba, nyuma baje kuduha amakuru abashinzwe umutekano bafata Muyoboke Hussein bamufatana ibiti abigurisha.”

Muyoboke amaze gufatwa habazwe ibiti bimaze gutemwa bigaragaragara ko hari hamaze gutemwa ibiti ijana, Muyoboke yemeye ko ariwe wabitemaga guhera mu mwaka wa 2019.

CIP Twizeyimana yakanguriye abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije birimo amashyamba n’urundi rusobe rw’ibinyabizima.

Yagize ati   “Nta muturage wemerewe gutema ishyamba rya Leta ndetse n’ibyo yitereye ntiyemerewe kubisarura adafite ibyangombwa yahawe n’ubuyobozi. Kwangiza amashyamba ya Leta ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima bihanirwa n’amategeko.”

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).