Trending Now

Rwamagana: Polisi yafashe umugabo ukora akanacuruza inzoga z’ Inkorano

Kuri uyu wa 27 Polisi mu karere ka Rwamagana kubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego zibanze  yafatiye mu rugo rwa Nzabandora Felicien w’imyaka 35 y’amavuko litiro 760   z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ “INSIRIKARE”.

Nzabandora akaba yakoreraga izi nzoga mu rugo rwe ruherereye mu kagari ka Kabatasi  mu murenge wa Rusenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko Nzabonandora yafashwe biturutse kumakuru abaturage bahaye Polisi.

Yagize ati:’’ Hari abaturage babwiye Polisi ko murugo rwa Nzabandora hakorerwa inzoga yitwa ‘’INSIRIKARE’’ ikaba icuruzwa  mu mabutike  atandukanye muri aka kagari, Polisi n’inzego z’ibanze zahereye kuri aya makuru zibasha gufatira mucyuho uyu mugabo afite litiro 750 amaze gukora.’’

CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kurushaho  kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko byangiza ubuzima  bw’abantu.

Yagize ati:’’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bifatwa nk’intandaro y’ibindi byaha kuko ubwonko bw’uwabikoresheshe buba budakora neza, akishora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu , amakimbira n’ibindi, mu kwiye kumva ko kurwanya ababikwirakwiza ari ibya buri wese.’’

CIP Kanamugire akomeza agaragaza ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge za kajijwe,  murwego rwo guhangana n’ababicuruza.

Yagize ati:’’Yaba ababicuruza cyangwa ababinywa, tubagira inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima bikanagira uruhare runini mubyaha bihungabanya umutekano,  inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamijwe kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.’’

CIP Kanamugire asoza asaba abaturage kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye bakarwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano binyuze mu gutangira amakuru kugihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenyi Bizumuremyi Pierre Celestin yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha, bidindiza ubukungu bw’igihugu mugihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.

Yagize ati:’’Ntanyungu iri mugucuruza ibiyobyabwenge, mukwiye gukoresha amahirwe ahari mukitezimbere, haba mu kwibumbira mu makoperative, ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu yemewe n’amategeko.’’

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta bafatanya n’abayobozi babo kandi batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibyaha.