Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Inzego zitandukanye zirashishikarizwa gukomeza ubufatanye na Polisi mu kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Uwamariya Odette arashimira Polisi y’u Rwanda imikorere yayo myiza mu kubungabunga umutekano w’abaturage , ibi bikaba bituruka mu bufatanye bwiza buri hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze nk’uko yakomeje abivuga.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nzeri mu muhango wo gutangiza inama y’umutekano yaguye y’iyo ntara yateraniye mu karere ka Rwamagana.

Iyi nama ikaba yari iteraniyemo abantu basaga 340, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’iyo ntara, yahuje abayobozi b’uturere tugize iyo ntara, abayobozi b’ingabo na polisi ku rwego rw’intara, abayobozi ba polisi mu turere na sitasiyo za Polisi mu Mirenge n’uturere, abahuzabikorwa ba Dasso ku turere no ku mirenge, n’abashinzwe urwego rw’abinjira n’abasohoka muri iyo ntara.

Madame Uwamariya Odette akaba yakomeje anashimira ibyo urwego rwa Dasso rumaze kugeraho kuva rwatangira imirimo yarwo anashishikariza abayitabiriye gukomeza uufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba CSP Emmanuel Karasi we yavuze ko umutekano muri iyo Ntara wifashe neza kugeza ubu n’ubwo hari ibyaha bimwe na bimwe biwuhungabanya. Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza mu kwa Kanama uyu mwaka hagaragaye ibyaha 1450 byiganjemo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, gusambanya abana , ubujura buciye icyuho ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Mu ngamba zo kubikumira no kubirwanya akaba yavuze ko mu kwezi gushize hakozwe imikwabu inyuranye hakaba harafashwe urumogi ibiro 719, litiro 3865 za kanyanga, inzoga z’inkorano litiro 6834, amakarito ya chief warage 390 ndetse hakaba haranafashwe n’abarundi 258 badafite ibibaranga ku buryo abari mu nama basabwe gushishikariza ababakira kubireka bakabohereza mu nkambi zabo bakirirwamo.

Yanavuze ko mu bikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha harimo; ubufatanye n’abaturage mu kwibungabungira umutekano hamenyekana ahakunze gukorerwa  ibyaha bityo amarondo agakazwa, gukangurira abaturage ibikorwa na gahunda zo kwiteza imbere zirimo kugana za Sacco, Girinka, ubudehe…, kwirinda urusaku ndetse no kwirinda guparika ibinyabiziga kuri za sitasiyo za essences n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha (community policing) ACP Damas Gatare, akaba yari ahagarariye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) muri iyo nama, yashishikarije abitabiriye inama ubufatanye mu kurwanya ibyaha aho yavuze ko buri wese akwiye guharanira intego igira iti”Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumire ibyaha bitaraba , dutangire amakuru ku gihe kandi vuba”.

ACP Damas Gatare akaba yabwiye abari muri iyo nama ko Polisi ifatanya n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga umutekano barimo CPC’s, inzego z’amarondo, Dasso, urubyiruko rwiyemeje gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha mu gihugu hose ndetse n’amashyirahamwe y’inzego zitandukanye mu gukumira ibyaha no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yasoje asaba buri wese kuzitabira igikorwa giteganyijwe cyahariwe ubukangurambaga mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kizatangira mu gihugu hose guhera tariki ya 7 Nzeri kikazamara icyumweru. Ku rwego rw’iyi Ntara iki gikorwa kikaba kizatangirira mu karere ka Kayonza ku itariki yavuzwe hejuru. Yanabasabye no kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage nka gahunda ya Girinka, umuganda ndetse no kurinda amashyamba hakumirwa kuyatwika nk’uko byagiye bigaragara mu minsi yashize.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo kunoza no gushyira hamwe imbaraga mu mikorere n’imigendekere myiza y’amarondo ndetse no gufasha urwego rwa Dasso mu bikorwa bitandukanye, hagamijwe guteza imbere ibijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba akaba yasoje iyo nama asaba inzego zitandukanye gukomeza ubufatanye no kongera imbaraga mu gusigasira umutekano w’abaturage, akomeza yizeza ubufasha bw’Intara ayoboye kugira ngo umutekano usesuye  n’iterambere by’abaturage b’iyo ntara bikomeze bitere imbere.