Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Hatanzwe amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa

Tariki ya 07 Kanama 2013, mu cyumba cy’inama cy’Intara y’i Burasirazuba ,Polisi y’u Rwanda yasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abapolisi bakorera mu Ntara y’i Burasirazuba bayobora za sitasiyo za Polisi y’u Rwanda ndetse n’abapolisi bashinzwe ishami ryo kurwanya ihohoterwa bahakorera.

Abo bapolisi bahuguwe, bari kumwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s)  bari bahagarariye bagenzi babo bakorera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Bahuguwe ku gukumira no kurwanya  ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Bose hamwe bakaba bari 50.

Amahugurwa yasojwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe ubukungu madame  Mutiganda Fransisca yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye ayo mahugurwa ku kurwanya ihohoterwa, anashimira abayatanze ndetse n’abayakurikiranye.

Yasabye abayitabiriye gukangurira abaturage kwicungira umutekano,bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bishingiye ku ihohoterwa bikumirwe, cyane cyane ibyaha bikorerwa mu ngo by’umwihariko gukubita no gukomeretsa.

Madame  Mutiganda Fransisca yasabye abahuguwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge dore ko akenshi ari nayo nkomoko y’ibyo byaha byose.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’ishami rishinzwe imibanire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego ndetse n’urwego rwa Community Policing ACP Theos Badege, yasabye abahuguwe kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Amasomo yatanzwe yibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing, aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano kuwibungabungira, akamaro k’itangazamakuru mu kurwanyaibyaha. Abahuguwe kandi bahawe ubumenyi ndetse bungurana ibitekerezo ku kurwanya  ibiyobyabwenge n’isano iri hagati yabyo n’ihohoterwa ndetse n’icyorezo cya Sida.

Abitabiriye ayo mahugurwa kandi basobanuriwe ibyo ikigo Isange One Stop Center cya polisi y’u Rwanda gikora  ndetse banakangurirwa kujya bakira neza ababagana.