Kwiyungura ubumenyi, kugira indangagaciro no kujyana n’icyerekezo, ni bimwe mu bituma abapolisi bakora neza akazi kabo kandi bagakora igipolisi cy’umwuga. Ibi ni ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagejeje ku basore n’inkumi 434, batangiye amahugurwa abategura kuba ba Ofisiye bato.
Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa ukaba wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abwira abo bitegura kuzaba ba Ofisiye bato ko, kuba u Rwanda rufite amahoro, umutekano usesuye n’ubutabera, aribyo bituma abanyamahanga basura mu bihe bitandukanye igihugu cyacu. Bakaba baba baje kunguka ubumenyi mu bikorwa bitandukanye.
IGP Gasana akaba yabasabye kwihangana, kwiyubaha no kugira imyitwarire myiza. Yanabasabye kandi kubaha abarimu bakazabumvira mu gihe cyose bazaba bari mu mahugurwa, ibyo byose bikaba aribyo bizatuma batsinda amasomo yabo.
Abo batangiye amahugurwa uko ari 434 barimo abaturutse mu gihugu cya Uganda babiri, abo muri Sudani y’Epfo icumi ndetse n’undi umwe wo muri Namibiya.
Amaze gufungura ku mugaragara amahugurwa y’abitegura kuba ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda, IGP E.K. Gasana yahise afungura ku mugaragaro amahugurwa yo kurwanya iterabwoba ahuza abapolisi n’abashinjacyaha. Yagize ati: ”Gukumira no kurwanya iterabwoba muri iki gihe, bisaba amahugurwa menshi ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga itandukanye”.
Aya mahugurwa akaba arimo kubera mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali, mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko muri iki gihe, hariho ibyaha binyuranye birimo iby’icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, ariko cyane cyane ibyaha by’iterabwoba, ibi bikaba aribyo bihangayikishije cyane isi muri rusange.
Kubera iyi mpamvu, IGP Gasana akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kandi ifite n’ubushobozi buhagije bwo kubikumira no kubyirinda. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko hariho ubufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga inyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho no guhererekanya amakuru.
Abitabiriye ayo mahugurwa bose ni 34, barimo 28 b’abapolisi n’abashinjacyaha 6, bakaba basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza, guhora bari maso ndetse bakarangwa n’ubunyamwuga mu gihe bari mu mahugurwa no mu kazi kabo ka buri munsi.
Amwe mu masomo bazahabwa akubiyemo ibyerekeranye no kumenya iterabwoba icyo aricyo, kumenya ibyifashishwa mu gukora iterabwoba harimo ibisasu na za gerenade n’ibindi abagaba ibitero by’iterabwoba baturitsa bakora ibyo byaha.
Bazanarebera hamwe kandi uko iperereza ryimbitse rikorwa ndetse no kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe ibyaha by’iterabwoba, kugenzura imipaka no gukora imyitozo inyuranye ijyanye no gushakashaka ndetse no kwegeranya ibimenyetso byatuma habaho kwirinda no gukumira ibyaha by’iterabwoba. Aya mahugurwa akaba azasozwa tariki ya 19 Gicurasi 2015.
Kinyarwanda
English











